Gasabo: Umuturage yasenyewe inzu n'ubuyobozi burenzaho buranamukubita
Umuturage witwa Niyonsaba Providence wo mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera akagari ka Masoro umudugudu wa Mubuga avuga ko yakubiswe n’ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo nyuma y’uko bwari bumaze kumusenyeraho inzu yubatse.
Uyu muturage yatangaje ko yatswe telefone ye n’umuyobozi w’umudugudu wa Mubuga ari we Hategekimana Vedaste, hanyuma ubwo yayimusabaga agatangira kumukubita, nawe akamubaza icyo ari kumuziza.
Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’umudugudu bufatanyije n’ubw’akagari bwari bwaje kumusenyera adahari, mu gihe yahageraga biramubabaza atangira kubafotora, nibwo bahise bamushyira hasi baramuhondagura. Avuga ko yagaraguwe hasi n’umuyobozi w’umudugudu amwaka telefone ye.
Ubwo yaganiraga na BTN TV dukesha iyi nkuru, uyu mubyeyi yahishuye ko ubwo bamugezaga mu nyubako akagari kabo gakoreramo ngo nabwo umuyobozi w’umudugudu yongeye amakubitira imbere y’abari aho mu biro by’akagari. Ibi bikaba byatangajwe ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024.
Abaturanyi b’uyu mugore wakubiswe akanasenyerwa inzu n’ubuyobozi bw’umudugudu, batangaje ko ibyo yakorewe byari bigayitse cyane kuko yakubiswe abana be babireba. Aba baturanyi banavuga ko ubwo ubuyobozi bwasenyaga inzu hari hicaye abana babiri ba Niyonsaba Providence ku buryo urukuta rw’inzu rwari rubagwiriye haburaho gato.
Umunyamakuru yagerageje kugera ku biro by’akagari ka Masoro, ariko umuyobozi w’akagari amubwira ko yazagaruka undi munsi agahabwa amakuru ngo kuko atari itegeko gutanga amakuru, ndetse bikaba ari n’uburenganzira bwe. Umuyobozi yagize ati "Ntabwo wabyumvise? Genda ejo uzaze tuguhe amakuru".
Biravugwa ko kandi hari n’abandi baturage bahohoterwa n’ubuyobozi bw’umudugudu ndetse n’akagari, ibintu abaturage bo babona ko bidakwiye mu gihe hashyizweho amategeko.
Kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga ntacyo ubuyobozi bw’umurenge wa Ndera bwari bwigeze buvuga kuri iki kibazo cy’uyu muturage uvuga ko yahohotewe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Mubuga bwamukubise bukanamusenyera.
Niyonsaba Providence aravuga ko yahohotewe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Mubuga
No comments