Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke aho guhuzwa n'amashanyarazi ahubwo agiye kubateranya

Published from Blogger Prime Android App

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko umuriro w’amashanyarazi aho kubabera igisubizo wabateje umwiryane, nta gikozwe bamwe bashobora kuzarwana na bagenzi babo bapfa ayo mashanyarazi.

Ni abaturage bo mu Midugudu ya Bugungu, Kameyenga na Bagiramenyo yo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge.

Abo mu Mudugudu wa Bugungu utuwe n’ingo 113 babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko bari bemerewe umuriro w’amashanyarazi, ababishinzwe bapima n’ahazajya amapoto.

Gusa ngo batunguwe n’uko waje kujyanwa mu Mudugudu wa Kamayenga utuwe n’ingo 83, uyu wo wari usanzwe warahawe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Mukantwali Beritha wo mu Mudugudu wa Bugungu avuga ko umuriro w’amashanyarazi bari bemerewe wabaciye mu myanya y’intoki, ngo babwiwe ko nta buyobozi bwo mu cyayi kuko Mudugudu wabo atanywa agasembuye.

Ati “Imibanire yacu irenze Muhumuro na Bumanzi, uratabuka bakakubwira ngo nimuze mutware amapoto yanyu, batubwira ko nta buyobozi bwo mu cyayi”.

Uwitwa Iyakaremye Patrick nawe ati “Baraje bafata imyirondoro yacu, barandura n’imyaka batubwira ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba ducana umuriro w’amashanyarazi, twawubonye uhabwa abandi, twaheze mu gihirahiro turifuza kurenganurwa”.

Utamuriza Rachel nawe ati ” Umuhinde watsindiye isoko yaraduhamagaye tujyayo atwizeza ko azaducanira ari imirasire ari n’amashanyarazi byajyanwe muri Kamanyenga na Bagiramenyo”.

Aba baturage bavuga ko bashengurwa no kuba Umudugudu wabo ari wo uri hagati y’iyo yacaniwe, hakiyongeraho ko ari nabo bari bawemerewe mbere.
Bivugwa ko buri rugo rwashyizwemo ipoto y’amashanyarazi rwishyuye amafarana 1000 Frw nayo batazi aho yarengeye.

Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo bakizi, mu Kinyarwanda kivanze n’icyongereza avuga ko bagiye kubyitaho.

Ati “Bidusaba gukorana na ‘Project’ yapimye uriya muyoboro uzabageraho, twagishyize muri priorities kugira ngo abaturage bacu nabo babone umuriro, ntabwo twahita tuvuga igihe, ni gahunda igihugu gifite bose uzabageraho “.

Muri Werurwe 2024 nibwo uyu Mudugudu wa Bugungu wari warijejwe guhabwa umuriro muri Kamena 2024 ugacanirwa.

Ni mu gihe Imidugudu ya Kamayenga na Bagiramenyo yari yemerewe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba, yarayihawe, yongezwa n’amashanyarazi yari guhabwa Umudugudu wa Bugungu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.