Dore impamvu yatumye Tanasha Donna atenguha abari bamutegereje ijoro ryose



Abanyamakuru n’abari batumiye Tanasha Donna baraye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2024, bategereje Tanasha Donna wagombaga kugera mu Rwanda iryo joro, icyakora bataha amara masa nyuma yo kumubura.

Nyuma yo kumubura bagataha batazi n’icyabiteye kuko uyu mugore atasubizaga ubutumwa bwose yandikwe, amakuru avuga ko ngo yatunguwe no gusanga itike ye yari muri iri joro.

Tanasha Donna ubwo yari abajijwe ikibazo yagize kugira ngo asubike urugendo, yagaragaje ko atunguwe no kumva ko itike ye yari iyo ku wa 20 Kamena 2024.

Amakuru ahari avuga ko Tanasha Donna yabonye itike ye iri ku wa 20 Kamena 2024 saa 00:35 yibeshya ko atari mu ijoro riva ku wa 19-20 Kamena 2024.

Nyuma yo kubona ko yibeshye ku itike ye, Tanasha Donna yasabye imbabazi abamutumiye asaba ko yahindurirwa itike bityo hashakwa indi yamugeza i Kigali mbere y’umunsi w’igitaramo.

Amakuru ahari agahamya ko uyu mugore agera i Kigali saa 00:35 zo ku wa 21 Kamena 2024.

Uyu mugore ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 21-22 Kamena 2024, aho ndetse kugeza ubu amatike yo kwinjira mu bitaramo bye yamaze gushyirwa ku isoko.

Byitezwe ko ku wa 21 Kamena 2023 Tanasha Donna azataramira muri ‘The B Lounge’ i Nyamirambo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we azishyura ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Bukeye bwaho, ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe bizaba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Amakuru ava imbere mu ikipe ya Tanasha Donna ahamya ko uyu muhanzikazi mu ndirimbo azaririmba mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2024 muri ‘The B Lounge’ hazaba higanjemo iziri kuri album ye nshya ateganya gusohora muri Nyakanga 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Nigeria: Abantu 18 bahitanywe n'igitero cy'ubwiyahuzi abandi 30 barakomereka

Abayobozi baravuga ko byibuze abantu 18 bishwe abandi 30 barakomereka mu iturika ritandukanye ry’ibisasu ryahitanye abantu muri Leta ya Born...

Powered by Blogger.