Gatsibo: RIB ikurikiranye umukozi w'Imana wategetse akanafasha umuturage gusenya inzu ye!

Umusaza wo mu Mudugudu wa Rubira mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, afatanyije n’intumwa y’umukozi w’Imana’ batawe muri yombi, bakekwaho gutwika inzu y’uwo musaza nyuma y’aho hari umugore wiyita umukozi w’Imana wamubwiye ko iyo nzu irimo amadayimoni ya karande amuteza uburwayi.

Inzu yatwitswe n’umuturage witwa Ruyuki Elias, aho yari yarayubakiwe n’umuhungu we. Bivugwa ko umukozi w’Imana witwa Riziki Paulina Nyirandekezi uba muri Giti mu Karere ka Gicumbi yoherereje intumwa uwo musaza amubwira ko iyo nzu barimo irimo karande z’umuryango ari nazo zibateza uburwayi kuko yakundaga kurwara.

Uwo musaza [nyir’inzu] yahise afatanya n’iyo ntumwa yohererejwe n’umukozi w’Imana barayisenya afata umwanzuro wo kwimukira mu Murenge wa Kiramuruzi kugira ngo ahunge ayo madayimoni. 

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, aho yavuze ko uwo mugabo wisenyeye inzu n’undi woherejwe na Pasiteri ngo amufashe gusenya iyo nzu bose bari gukurikiranwa na RIB nyuma yo gusenya iyo nzu. Ati: “Nk’ubuyobozi rero ni ugukora ubukangurambaga mu baturage n’ababigisha mu matorero tukabasaba kwirinda inyigisho z’ubuyobe bakamenya gushishoza bakamenya ikibi n’icyiza.”

Ubuyobozi bwasabye abaturage kandi kwirinda inyigisho z’ubuyobe ngo kuko kenshi zibaganisha ahabi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.