Perezida Kagame yageze i Paris mu nama yiga ku gukora inkingo.

Perezida Kagame yageze i Quai d’Orsay mu Mujyi wa Paris, aho yitabiriye inama yiga ku gukora inkingo ihuza u Bufaransa na Afurika Yunze Ubumwe.

Ni inama yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga rigamije guteza imbere ibijyanye n’Inkingo ku Isi, Gavi Alliance. Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama .

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko uretse Perezida Kagame, iyi nama kandi yitabirwa n’abayobozi b’ibihugu bya Botswana, Ghana, Senegal.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Canada, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuyapani, Korea Y’Epfo,na Amerika byitanze arenga miliyari y’Amadolari kugira ngo iyi gahunda y’ikorwa ry’inkingo igerweho.

Iyi nama iribanda kuri gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere ibijyanye n’inkingo hashaka ubushobozi .

Biteganyijwe ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, bazageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, aho bagaruka ku ibura ry’inkingo rikomeje kugaragara ku umugabane wa Afurika by’umwihariko Sudani no mu karere k’Ibiyaga bigari.

Ni mu gihe Chanseriye (Chancellor ) w’Ubudage, Olaf Scholz ageza ijambo ku bitabiriye binyuze ku ikoranabuhanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Kenya: Umunyamabanga wa USA, Blinken, yasabye Perezida William Ruto kugabanya imbaraga z'umurengere ziri gukoresha mu guhosha imyigaragambyo

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken, yasabye perezida wa Kenya William Ruto kubuza abashinzwe umutekano gukores...

Powered by Blogger.