Burkina Faso: Haravugwa igitero kidasanzwe cyahitanye abarenga 100 kigabwe n'umutwe wa Al Qaeda

Published from Blogger Prime Android App

Igitero gikaze muri Burkina Faso cyahitanye abarenga 100 maze abarwanyi b’intagondwa z’umutwe wa Al Qaeda wiyitirira idini rya Isiramu ryitwa, aba ariwo wigamba icyo gitero.

Ishyirahamwe ry’Amerika rishinzwe iperereza"SITE Intelligence Group" rikurikiranira amakuru ajanye n’imitwe y’iterabwoba rivuga ko icyo gitero Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin, yakigabye mu ntangiro z’icyumweru gishize mu karere kitwa Mansila, kegeranye n’umupaka wa Burkina Faso na Nijeri.

SITE Intelligence Group ikomeza ivuga ko abarwanyi ba Jama’a Nusrat ul-Islam b’umutwe wa al-Muslimin, bigaruriye ako karere ka Mansila. Ni mu gihe Leta y’iki gihugu yanze kugira icyo ibivugaho.

Aya makuru agiye hanze, mu gihe mu Cyumweru gishize, hari amashusho yahanahanywe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana inkambi ya gisirikare yo mu karere kavugwamwo icyo gitero izengurutswe n’abo barwanyi hamwe n’ibisasu biremereye.

Muri ayo mashusho, harimwo kandi ayerekana abasirikare barindwi ba Burkina Faso bafashwe bugwate n’ibyo byihebe. Aya makuru aramutse yemejwe iki cyaba aricyo gitero gikomeye gihitanye abasirikare benshi ba Burkina Faso kibayeho mu mateka.

Laessing ukuriye gahunda ya Sahel muri Fondasiyo yiswe Konrad Adenauer, yabwiye Al Jazeera ko guverinoma igerageza kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko ko itigeze ishakisha abasirikare babigize umwuga kugira ngo bahangane, ahubwo ikazana abo ibonye hirya no hino.

Ati: “Bashakishije abakorerabushake 50.000, nabo batabonye amahugurwa ahagije, niyo mpamvu bagenda bicwa."

Mu myaka irenga icumi, imitwe yitwaje intwaro yishe abantu ibihumbi kandi yimura miliyoni zirenga ebyiri z’abaturage muri Burkinafaso.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.