RD Congo: Biravugwa ko M23 yamaze kwegukana uduce dutandukanye twa Kivu y'Amajyepfo, nk'uko bitangazwa na Sosiyete siviri muri aka gace.
Sosiyete Sivili ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, yahawe Amakuru n’abaturage bo muri teritwari ya Kalehe, ko M23 irimo kugenda yirukana ihuriro ry’ingabo za FARDC, mu bice bitandukanye by’iyi ntara.
Uyu muryango utegamiye kuri leta ya Kinshasa,uvuga ko wahawe amakuru n’abaturage, ko ngo M23 iri mu bice byinshi byo muri teritware ya Kalehe, ndetse kandi ko ngo ishaka kugira ibindi bice ifata byo muri teritware ya Uvira n’ahandi.
Sosiyete Sivili itanga urugero nk’ahitwa Numbi, Lumbishi na Minova, ko ngo hamaze kugaragara abarwanyi benshi bo muri uwo mutwe wa M23.Amakuru akomeza avuga ko abaturiye teritwari ya Fizi, Uvira, Mwenga, Walungu n’ahandi ko bahora biteguye ko isaha n’isaha aba barwanyi bashobora kuhigarurira.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi imirwano ya M23 na FARDC ifatanyije n’ihuriri ryayo, bavuga ko ibi ari ibimenyetso bigaragaza ko intambara igeze mu marembo ya Kivu y’Amajy’epfo.
Icyakora Sosiyete sivile, ivuga ko hari igihe ihabwa amakuru nk’aya yatanzwe na Wazalendo igamije gukangaranya abaturage. Urugero ngo ni nk’aho yagiye ukunda kuvuga ko M23 yaba yarageze muri Fizi na Uvira kandi ataribyo.
Yagize it" Turagirango tubwire abaturage ko hari amakuru atangwa na Wazalendo ko M23 yageze Uvira na Fizi kandi atariyo. Turabasaba gushishiza."
Gusa ku ruhande rwa M23 bimaze iminsi bivugwa ko yamaze kugira ibice byo muri teritware ya Kalehe yambuye ingabo za leta ya Kinshasa.Ibyo bice harimo ibya centre ya Minova, bihana imbibi na Teritwari ya Masisi.
No comments