Antonio Guterres aratabariza Isi nyuma w'umwuka mubi ukomeje hagati Israel na Hezbollah!



Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko isi iri mu kaga gakomeye asaba ko hakwiye gushakwa igisubizo ku makimbirane ari hagati ya Isiraheli na Hezbollah ashobora kubyara intambara.

Yabitangaje ku wa 21 Kamena 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru, akomoza kuri ibi avuga ko isi itakwakira kubona Lebanon iba nka Gaza, asanga bishobora guteza amakuba nyambukiranyamipaka, bityo akangurira izi mpande zombi guharanira amahoro.

Ati “Isi igomba kuvuga mu ijwi riranguruye kandi mu buryo bweruye, guhita bivaho ntibishoboka gusa ni ngombwa. Si ngombwa gukoresha igisubizo cya gisirikare. ”

Yakomeje avuga ko abantu benshi bamaze kubura ubuzima bwabo ndetse ko abandi birukanwa mu ngo zabo haba muri Lebanoni na Israel.

Guterres yongeyeho ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro ku isi zimaze “gukora ibishoboka ngo amakimbirane arangire no gufasha gukuyamira.”

Tariki ya 19 Kamena 2024, umuyobozi w’ingabo z’Abashiya, Hassan Nasrallah yateguje ko Hezbollah yiteguye guhangana mu ntambara na Israel kandi ko ishobora gutera intara y’Amajyaruguru y’icyo gihugu, mu gihe byaba bikomeje kwiyongereyeho (hatagize igihindutse).

Ibi byatangajwe nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru b’iryo tsinda, Hajj Sami Taleb Abdullah yiciwe mu gitero Israel yagabye mu majyepfo ya Lebanoni mu cyumweru gishize.

Ni mu gihe kandi muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz yaburiye ko igihugu cye kiri hafi guhindura amabwiriza y’umukino wabo wo kurwanya umutwe w’Abashiya.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.