Abarwanyi batandatu b'umutwe wa FDLR boherejwe na MONUSCO mu Rwanda
Ubuyobozi
bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwohereje mu Rwanda abarwanyi batandatu b’umutwe
witwaje intwaro wa FDLR umaze imyaka irenga 20 ushinzwe.
Uyu mutwe washinzwe mu 2000 n’abahoze muri ALiR.
Ugizwe n’abarimo abari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), Interahamwe zagize uruhare
muri jenoside yakorewe Abatutsi, impunzi z’Abanyarwanda zanze kuva muri RDC.
FDLR muri iki
gihe iri kwifatanya n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo n’umutwe witwaje
intwaro wa M23 washinzwe mu 2012, ugamije kurwanirira uburenganzira
bw’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo abatoterezwa muri RDC ndetse
n’abahungiye mu bindi bihugu.
MONUSCO yatangaje ko yohereje aba barwanyi, ibinyujije
muri gahunda yayo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, DDRRR.
Iti “Tariki ya 5 Kamena, ishami DDRRR rya MONUSCO
ryacyuye abanyamahanga batandatu bahoze ari abarwanyi n’umugore, baturutse mu
bice byo muri Masisi na Nyiragongo. Bavuye muri FDLR, bishyikiriza ibigo
bitandukanye bya MONUSCO.”
Abarwanyi baturutse mu burasirasuba bwa RDC batashye mu
Rwanda ku bushake, babanza kwakirwa mu nkambi y’agateganyo, nyuma y’aho
bakohereza mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze, aho bahabwa
amahugurwa abafasha kwisanga mu buzima busanzwe.
No comments