EURO 2024: U Bwongereza bwaraye butsinze gitego kimwe mu mukino wabuhuzaga na Serbia

Published from Blogger Prime Android App

U Bwongereza bwabonye amanota atatu ya mbere ku gitego 1-0 cya Jude Bellingham butsinze Serbia mu irushanwa rihuza amakipe y’i Burayi rya Euro 2024, burushaho kwigarurira imitima y’ababuha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Ihangana ry’uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024, watangiriye hanze y’ikibuga kuko mu masaha make mbere y’uko utangira bamwe mu bafana b’u Bwongereza bateye aba Serbia bakabagirira nabi.

U Bwogereza bwatangiranye imbaraga bukina neza mu kibuga hagati ndetse no kugerageza gusatira izamu cyane bushaka kubona igitego hakiri kare, ariko ntibwibagirwe kugarira kuko Serbia yakinaga imipira yihuta cyane nayo igana ku izamu ryayo.

Bukayo Saka yafashije Jude Bellingham gufungura amzamu muri uyu mukino kuko yamuhaye umupira wavuyemo igitego cya mbere ku munota wa 13 agishyirishijemo umutwe.

Serbia yaremye uburyo bukomeye ku nshuro ya mbere muri uyu mukino ubwo Aleksandar Mitrović yinjiraga mu rubuga rw’amahina ariko yagerageza gutera mu izamu umupira uca hafi y’izamu ujya hanze.

U Bwongereza bwihariraga umupira cyane bwabonye andi mahirwe ku mupira wabonetse ku munota wa 27, Kyle Walker awuhindura mu rubuga rw’amahina ashaka Harry Kane, ariko ku bw’amahirwe make ntiyawugeraho urinda urenga.

Igice cya mbere cyarangiye u Bwongereza buyoboye umukino ku 1-0.

Icya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Serbia aho Umutoza wayo Dragan Stojković yakuye mu kibuga Nemanja Gudelj ashyiramo Ivan Ilić, bituma iyi kipe isatira bikomeye izamu ry’abakinnyi b’Umutoza Gareth Southgate.

Filip Mladenović yahereje umupira Aleksandar Mitrović ku munota wa 60 washoboraga kuvamo igitego ariko umunyezamu Jordan Pickford asohoka neza arawumutanga.

Mitrović yahise asohokana na mugenzi we Saša Lukić basimburwa na Dušan Tadić ndetse na Luka Jović.

Uburyo bwiza bw’u Bwongereza muri iki gice bwabonetse ku munota wa 77 ubwo Harry Kane yageragezaga gutera umutwe mu izamu ariko umunyezamu Predrag Rajković awukoraho, ukubita umutambiko w’izamu ndetse uhita urenga.

Uku ni nako umukino warangiye, u Bwongereza buyobora Itsinda C n’amanota atatu, bukurikirwa na Slovenia yanganyije na Denmark, byombi bifite inota rimwe.

Umukino wahuje Slovenia na Denmark wari injyanamuntu kuko amakipe yombi yaguye miswi ku gitego 1-1.

Christian Eriksen ni we wafunguye amazamu ashyira mu izamu igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yateye amaze guhabwa umupira na Jonas Wind ku munota wa 17.

Kuva icyo gihe umukino wafashe indi sura kugeza ku munota wa 77 ubwo Slovenia yari yasatiriye yabonaga igitego cyatsinzwe na Erik Janža wateye ishoti amaze kureba uko umunyezamu Kasper Schmeichel ahagaze.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wasize u Buholandi butsinze Polonge ibitego 2-1 byatsinzwe na Adam Buksa na Wout Weghorst mu gihe icy’impozamarira cyashyizwemo na Cody Gakpo.

Ni umukino warimo gusatirana cyane ariko ubwugarizi bw’amakipe yombi bugerageza gutuma hatinjira mu izamu ibitego byinshi mu nshuro 31 zaremwemo uburyo bw’ibitego mu mukino wose.

U Buholandi buyoboye iri Tsinda D mu gihe hagitegerejwe umukino uhuza u Bufaransa na Austria kuri uyu wa Mbere. kuri uyu munsi kandi hateganyijwe uhuza Romania na Ukraine mu gihe Bubiligi bukina na Slovakia.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.