FERWAFA yanyomoje amakuru yasakaye agaragaza ko abakinnyi b'Amavubi baraye ari 4 mu cymuba.

Published from Blogger Prime Android App

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryagize icyo ritangaza ku makuru yacicikanye yemeza ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari kubarizwa muri Afurika y’Epfo baba bararaye mu cyumba kimwe ari Bane bitewe n’ikibazo cya hoteli.

Kuri ubu abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bari kubarizwa muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukina umukino wa Kane wo mu itsinda C mu gishaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cyizaba mu mwaka wa 2026.

Amavubi yageze muri iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize aho bari bakubutse muri Cote d’Ivoire bakiniye umukino wa Gatatu wo mu itsinda maze bakaza kuwutsindwa na Benin igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uko Amavubi ashyitse muri Afurika y’Epfo hahise hatangira gusakara amakuru yemeza ko abakinnyi b’Amavubi baraye mu cyumba kimwe ari Bane kubera ikibazo cya Hoteli bari bacumbitsemo.

Ubusanzwe bizwe ko abakinnyi barara ari Babiri mu cyumba cya Hoteli gusa ku Amavubi ari muri Afurika y’Epfo byatangajwe ko baraye bahekeranye mu cyumba kimwe ari Bane bitewe n’ubushobozi bwa Hoteli bacumbitsemo.

Nyuma y’ayo makuru yasakaye hanze agasa nk’amena imitwe y’abakunzi b’Amavubi bigatuma batangira gushyira amakosa kuri Ferwafa, iri shyirahamwe rinyomoza aya makuru ryivuye inyuma ahubwo rigashinja amakosa umwe mu bajyanye n’abo yo gutangaza amakuru y’ibinyoma.

Binyunze muri Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekenike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Mugisha Richard uyoboye abajyanye n’Amavubi bose, yemeza ko ibyavuzwe byose ku bijyanye n’uko abakinnyi baraye ari Bane mu cyumba bakagombye kuraramo ari babiri ko ari ibinyoma.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 nyuma yuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, isoje imyitozo yayo ya mbere kuva ivuye muri Cote d’Ivoire aho yakiniye na Benin.

Mugisha Richard abajijwe ku bijyanye n’amakuru yagiye hanze ko abakinnyi b’Amavubi baba baraye mu cyumba kimwe ari 4 bitewe n’ikibazo cya hoteli, yagize ati "Iyo umuntu atangaje ibintu, yabitangaza yaba afite amakuru cyangwa atayafite. Nk’uko muri iriya hoteli mwayibonye ifite inyenyeri 5, igiye rero ifite ibyumba binini ikaba ifite n’aho yakirira abantu, ariko bikaba ari ibyumba bitandukanye."

"Ni ukuvuga ngo ni icyumba kimwe gishobora kuba gifite ibitanda 2, hakaba hari n’ikindi gishobora kuba gifite ibitanda 4 noneho hakaba hari aho bahurira ariko mu by’ukuri buri wese akaba arara ku gitanda cye kandi kinini. N’ubundi abakinnyi basanzwe bararana mu cyumba ari 2, ni ibintu bizwi biri mpuzamahanga. Birumvikana abarara bonyine ni abayobozi n’abatoza."

"Ibyo kuvuga ngo abantu bararanye mu cyumba ari 4 ibyo ntabwo byabaye. Ibyo uwabivuze sinzi uwabimubwiye."

Richard akomeza agaruka ku muntu waba warazanye ayo makuri y’ukuntu abakinnyi baraye mu cyuma cy’Abakinnyi babiri ari ban, yagize ati: "Buri muntu wese aba agenzwa n’ibyo tutazi, ubwo wenda hari umuntu mu bo turi kumwe wabivuze ariko ukuri kuriho sinzi niba na ruriya rwego rw’iriya hoteli rwakwemerera kurara mu cyumba muri 4 ngo bishoboke. Ibyo ntabwo ari byo, uwabivuze wese yabeshye"

Biteganyijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru aribwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakina na Lesotho bari kumwe mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.