Ubwoba mu Nyanja: Donald Trump yananiranye na Iran, ibiciro bya Peteroli bitgera ku 105$

 


Icyizere cy’uko intambara imaze amezi abiri n’igice hagati ya Amerika na Iran ishobora guhagarara cyayoyotse kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026. 

Nyuma y’uko Iran ishyize hanze ibisabwa kugira ngo ihagarike intambara, Perezida Donald Trump yakoresheje imvugo ikaze ayagamana avuga ko "bitihanganirwa na busa."

Ibyo Iran yasabye Washington kugira ngo intambara ihagarare:

  • Kwishyura ibyangijwe: Iran yasabye ko Amerika yakwishyura imitungo yose n’ibyangijwe mu gihe cy’intambara.

  • Ubusugire bwa Hormuz: Tehran ishaka ko Amerika yemera ko inzira y’amazi ya Hormuz igenzurwa na Iran nta nkomyi.

  • Gukuraho ibihano: Guhagarika imfungwa ku gucuruza peteroli no kurekura imitungo ya Iran yafatiriwe.

  • Liban na Hezbollah: Iran yasabye ko ibisubizo byerekeranye na Liban na byo byakirwa mu masezerano.

Umuvugizi wa Iran, Esmaeil Baghaei, yashimangiye ko ibyo basaba bikwiriye, ariko Washington yo ibibona nka "blackmail" cyangwa gushaka gushyira igitutu ku butegetsi bwa Trump.


No comments

IZIHERUKA

Macron i Nairobi: Isesengura kuri miliyari 27$ u Bufaransa bugiye gushora muri Afurika n’impinduka muri AI

  Mu nama y’amateka iri kubera i Nairobi muri Kenya, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje umushinga mugari w’ishoramari rya mi...

Powered by Blogger.