Rayon Sports mu mazi abira: Bassane na Bangala bahagaritswe ashinjwa gusuzugura umutoza
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse mu gihe kitazwi rutahizamu Aziz Bassane na myugariro Yannick Bangala.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yemeje ko iki cyemezo cyashyigikiwe n’umutoza Haringingo Francis nyuma y’uko aba bakinnyi bagaragaje imyitwarire idahwitse mu mpera z’icyumweru dusoje.
Ibimenyetso by’imyitwarire mibi byatumye bahanwa:
Aziz Bassane: Uyu rutahizamu yongeye kugwa mu makosa nyuma y’ibyumweru bibiri gusa avuye mu bindi bihano. Kuri iyi nshuro, azira gusiba imyitozo yo ku wa Gatandatu nta mpamvu yumvikana.
Yannick Bangala: Myugariro Bangala we azira agasuzuguro kagaragaye ku mukino batsinzemo Marine FC 2-1. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yanze kwinjira mu kibuga asimbuye mu minota ya nyuma, abwira umutoza ko "hasigaye iminota mike cyane" idakwiye gukina.
Ibi bihano bije habura amasaha make ngo Rayon Sports ihure na Gorilla FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma y’uko umukino ubanza banganyije 1-1.
No comments