Polisi y’u Rwanda yahagurukiye abakora 'Content' ziteza akavuyo mu ruhame: Gare ya Nyabugogo ntiwemerewe kuyikoreramo uko ushaka

 


Nyuma y’amashusho aherutse gukwirakwira y’abakobwa bagaraye muri Gare ya Nyabugogo bambaye amasume n’udutambaro tw’umweru mu mutwe, Polisi y’u Rwanda yasohoye umuburo ukomeye ku bantu bose bafata amashusho agamije gukurura abantu (content creation) batabifitiye uburenganzira cyangwa mu buryo bubangamiye ituze rya rubanda.

Kuki Polisi yabyinjiyemo? 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Wellars Gahonzire, yagaragaje ko ikibazo atari ifatwa ry’amashusho ubwaryo, ahubwo ari ingaruka zaryo.

  1. Umutekano muke: Abantu benshi bahita bashungera (crowd formation), ibi bishobora gutuma abajura babyaza umusaruro ako kavuyo.

  2. Impanuka: Mu gace nk’aka Nyabugogo harangwa n’urujya n’uruza rw’imodoka; gushungera bishobora gutuma umuntu agongwa cyangwa imodoka zigongana zigerageza kwirinda abantu.

  3. Ituze rya rubanda: Hari abantu baba bari mu rugendo bafite imishinga itandukanye, kubangamirwa n'ibikorwa nk'ibi bituma Gare itakaza inshingano yayo ya mbere.

Inzira yo kwigisha mbere y’ibihano 

Polisi yavuze ko ubu bari gukoresha uburyo bwo kwigisha abafatwa, ariko batanze integuza ko nibikomeza hagenda havuka abashya bakora ibyo bikorwa, uburyo bw’ibihano bugiye gutangira gushyirwa mu gubikorwa. 

Abashaka gufatira amashusho ahantu hahurira abantu benshi, bagomba kubanza gusaba uburenganzira mu nzego zibishinzwe kugira ngo hashingiwe ku mutekano w’aho hantu.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.