Nyamasheke: Wishe umugore we amusunitse, yijyana ku Murenge guhobera ibendera rya Leta
Ibikorwa by’urugomo n’ubusinzi bikomeje guhitana abantu mu miryango, nyuma y’aho umugabo witwa Burindiri Emmanuel wo mu Karere ka Nyamasheke atawe muri yombi akekwaho kwica umugore we, amuvundanyije hasi nyuma yo gushyamirana bapfa ko umugore yanze guteka ijoro.
Iyi mpanuka y’akababaro yabaye mu masaha ya saa mbili n’igice z’ijoro, ibera mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi. Nyakwigendera yamenyekanye ku mazina ya Mukarwego Elleda wari ufite imyaka 62 y’amavuko.
Imvano y’amakimbirane yabyaye urupfu
Amakuru agera kuri InganjiNews avuga ko uyu mugabo n’umugore we (babanaga bonyine mu nzu) bari biriwe basangira inzoga mu kabari.
Bageze mu rugo, umugabo yasabye umugore we guteka kuko yumvaga ashonje, ariko umugore arabyanga avuga ko asize atashobora gukoza ikibiriti mu kigero cy’ubusinzi yari afite.
Uyu mugabo yabwiye ubuyobozi ko yahise asunika umugore we hanze y'umuryango ubwo na none yanze kwinjira mu nzu, maze umugore yikubita hasi bikomeye.
Umugabo yakubise urugi ariryamira, yagaruka hanze asanga umugore we yataye ubwenge ntiwanyeganyega. Umugabo yahise amuterura amujyana ku buriri, amworosa igitenge amaze kubona ko ashizemo umwuka.
Yagiye guhobera ibendera rya Leta mu gicuku
Nyuma yo kubona ko akoze isano, Burindiri Emmanuel yijyanye ku Biro by’Umurenge wa Kirimbi mu gicuku. Aho kugira ngo akomanre abakozi, abazamu b’umurenge baguye mu kantu babonye umugabo ahobeye igiti cy’ibendera rya Leta asakuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel, yemeje ibi bintu bitangaje agira ati:
"Abazamu babonye umuntu ahobeye ibendera bamuhamagaye, bamubaza impamvu arihobera muri iryo joro ababwira ko amaze kwica umugore we. Twabajije amakuru dusanga koko umugore yapfuye."
Ubuyobozi bwahagurukiye utubari tw’imbere mu ngo
Gitifu Uwizeyimana Emmanuel yagaye cyane ubu bucuruzi bw’inzoga z’inkorano, asaba abaturage gutanga amakuru ku baturage bafite "utubari twimukiye mu ngo" rwihishwa, nyuma y’aho ubuyobozi bwafungiye utubari twacuruzaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu murenge.
Uyu mugabo ukekwaho icyaha kuri ubu yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe iperereza ririmo gukorwa ngo aryozwe urupfu rw’umugore we.
No comments