Ngororero: Umuganga yatawe muri yombi na RIB akekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi we

 


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore usanzwe ari umuganga mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, ukekwaho gukorera iyicarubozo umukozi we wo mu rugo akoresheje amazi ashyushye. 

Uyu mugore kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Gatumba mu gihe iperereza rikomeje.

Imvano y’ubu bugome 

Amakuru agera kuri InganjiNews avuga ko uyu muganga yafashe icyemezo cyo gutwika uyu mukozi amuziza ko yari yatinze guteka. 

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwahohotewe yarwariye mu Bitaro bya Muhororo, aho yahiye mu maso no mu gituza ku buryo bukomeye.

Ibisobanuro bya RIB ku bivugwa n'abaturage 

Mu gihe amakuru yakwiraga, hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yaba afite umugabo ukora muri RIB, ariko uru rwego rwabyamaganiye kure. 

RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yagize iti: “Ikindi kandi umugabo w’uyu ucyekwa ntabwo ari umukozi wa RIB nk’uko mwabyanditse”.

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko uwahohotewe yaba ari guhatirwa kubabarira uyu muganga wamutwitse, ariko RIB ikaba ikomeje gukurikirana iki kibazo mu buryo bw’amategeko.

No comments

IZIHERUKA

DJ Lamper yatangije Atmosfera Foundation igamije gufasha abatishoboye binyuze mu muziki

  Umunyarwanda Eric Lamperti, uzwi nka DJ Lamper, yiyemeje guhuza imyidagaduro n’ubugiraneza binyuze mu muryango "Atmosfera Foundation...

Powered by Blogger.