Imitezi na Mburugu byatumbagiye mu Burayi: ECDC yagaragaje imibare iteye ubwoba, Espagne n’u Bwongereza biyoboye

 


Ikigo cy’u Burayi gishinzwe gukumira no kugenzura indwara (ECDC) cyasohoye imibare nshya yerekana ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikomeje gusya zitanzitse mu Banyaburayi, aho zageze ku kigero cyo hejuru kitawahi gushyikirwa mu myaka icumi ishize.

Iby’ingenzi bikubiye mu mibare ya ECDC:

  • Imitezi (Gonorrhea): Imibare y’abarwaye imitezi mu Burayi yageze ku bantu 106,331, bikaba ari inyongera ihangayikishije ya 303% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2015.

  • Mburugu (Syphilis): Abanduye mburugu bo bikubye hafi kabiri mu myaka 10, aho bageze ku bantu 45,557.

  • Ibihugu biyoboye akaga: Igihugu cya Espagne ni cyo cyaje imbere mu kugira abantu benshi banduye imitezi (37,169) na mburugu (11,556). Mu Bwongereza na ho imibare yaratumbagiye cyane (imitezi 71,802 n'aho mburugu ikaba 9,535), ibyatumye u Bwongereza buhita butangiza urukingo rw’imitezi mu mwaka ushize wa 2025.

Ingaruka n’Inama z’Abaganga: 

Umuyobozi muri ECDC, Bruno Ciancio, yavuze ko izi ndwara zikomeje kwiyongera kubera icyuho mu kwipimisha n’uburangare mu kuzirinda. 

Yaburiye abaturage ko imitezi ishobora gutera ubugumba n’ububabare bukabije, mu gihe mburugu yo ishobora kwangiza umutima n’ubwonko. ECDC ikaba isaba abantu gukoresha agakingirizo no kwihutira kwipimisha mu gihe cyose babonye ibimenyetso.

No comments

IZIHERUKA

Umwuka mubi muri OTAN: Marco Rubio yabwiye ibihugu by’u Burayi ko Trump yatengushywe n’uburyo bwa kigwari byamutereranye kuri Iran

  Umwuka w’ubushyamirane ukomeje kwiyongera hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibihugu by’u Burayi bigize Umuryango wo Gutabarana (OTA...

Powered by Blogger.