Ikerekezo 2030: U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Holtec yo kubaka uruganda rwa mbere rwa Nucléaire
U Rwanda rwamaze gutera intambwe y'amateka mu gukemura ikibazo cy'amashanyarazi burundu, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Holtec International, gikora ikoranabuhanga rigezweho rya Nucléaire.
U Rwanda ruzaba igihugu cyo kwakira no kugeragereza iri koranabuhanga rishya rya SMR-300 riri hafi kurasaba ku isoko.
Iby’ingenzi wamenya kuri iyi nkuru:
Intego y’umuriro: Dr. Fidel Ndahayo, Umuyobozi wa Rwanda Atomic Energy Board (RAEB), yavuze ko u Rwanda rushaka ko uruganda rwa mbere rwa Nucléaire ruba ruri gukora nibura mu ntangiriro z’umwaka wa 2030.
Ikoranabuhanga rya SMR-300: Ni utuganda duto (Small Modular Reactors) twubakirwa mu nganda maze tugaterurwa nka konteneur tukajyanwa aho tugomba gukorera. Zigurishwa ari ebyiri, aho imwe yonyine ifite ubushobozi bwo gutanga nibura megawatt 340 (MW 340) z’amashanyarazi, zikazubakwa kuri hegitari 16 gusa.
Ubuhamya bwa Holtec: Iki kigo cyo muri Amerika kizobereye mu gucunga inganda n'imyanda ya Nucléaire. Ni cyo cya mbere ku Isi cyashoboye gusukura no kongera kubyaza amashanyarazi uruganda rwari rwarafunzwe burundu rwitwa Palisades muri Michigan, kandi konteneur zacyo zibika imyanda isohorwa na Nucléaire zikoreshwa mu nganda zirenga 100 ku Isi.
Uru ruganda ruza nka mahitamo meza asimbura amashanyarazi y’amazi na nyiramugengeri kuko rwo rudaturuka ku mihindagurikira y'ikirere kandi ntirwangize ibidukikije, ndetse n'imyanda yarwo ikaba ibikwa mu buryo bw'umutekano ukomeye.
No comments