Donald Trump yashimiye Perezida Xi Jinping mu ruzinduko rw’amateka yagiriye mu Bushinwa

 


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimangiye umubano mwiza afitanye n’u Bushinwa mu ruzinduko rw’amateka yatangiye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026. 

Trump, ubusanzwe uzwiho imvugo zikaze ku bandi bayobozi, kuri iyi nshuro yumvikanye aciye bugufi kandi ashima cyane Perezida Xi Jinping mu biganiro bagiranye.

Umubano wihariye n’ubufatanye mu bucuruzi 

Perezida Trump yaherekejwe n’itsinda ry’abashoramari bakomeye, barimo Elon Musk, mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2017. 

Mu magambo ye, Trump yavuze ko afitanye umubano muremure kandi w’agaciro na Xi Jinping, ashimangira ko bakemuye ibibazo byinshi mu ibanga binyuze mu kureba icyatuma ibihugu byombi bigira ahazaza heza.

Trump yagize ati:

“Uri umuyobozi udasanzwe kandi mbibwira buri wese, rimwe na rimwe ntabwo abantu bakunda iyo mbivuze ariko ndabivuga kuko ariko kuri.”

Impinduka mu bukungu bw’Isi 

Uru ruzinduko ruje mu gihe u Bushinwa bukomeje kwandika amateka mu bukungu, ikoranabuhanga n'igisirikare. 

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko hasigaye imyaka ibarirwa mu binyacumi gusa ngo u Bushinwa bwambure Amerika umwanya wa mbere mu kugira ubukungu bukomeye ku Isi, ari na yo mpamvu Trump yagaragaje ko yifuza ko ibi bihugu byombi byarushaho gukorana mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.