BRD PLC yegereje abaturage inguzanyo binyuze mu ma SACCO: Menya byinshi kuri ‘Kataza’ na ‘Iganze’

 


Mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’icyaro, Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD PLC) yatangije ku mugaragaro serivisi z’imari zizajya zitangirwa muri za SACCO z’uturere. 

Iyi gahunda igamije gufasha abahinzi, aborozi, n’abakora mu bukerarugendo kubona igishoro cyoroheje.

Inguzanyo nshya zashyizweho:

  • Kataza: Igenewe urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35, aho 80% by’abazihabwa bagomba kuba ari abari n’abategarugori. Itangwa ku nyungu itarengeje 9%, ikaba ifasha mu buhinzi, ubworozi, n'ubukerarugendo.

  • Iganze Muhinzi Mworozi: Iyi nguzanyo igenewe abahinzi n’aborozi mu byiciro byose, ikaba itangwa ku nyungu nto kandi ikishyurwa mu gihe kirekire bitewe n’ubushobozi bw’umushinga.

Urugero rw’indashyikirwa rwatanzwe ni urwa Mukayiranga Josiane w’imyaka 25 wo mu murenge wa Buruhukiro, wahawe inguzanyo ya ‘Kataza’ muri Gashyantare uyu mwaka. 

Iyi nguzanyo yamufashije kwagura ubuhinzi bwe, aho yavuye ku bakozi 3 akagera ku bakozi 17, ndetse n’imbuto y’ingano ahinga ikava ku bilo 10 ikagera ku bilo 200.


No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.