Amerika yaburiye abaturage bayo ku ngendo mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi

 


Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo rishyira u Rwanda ku rwego rwa kane (Level 4: Do Not Travel) mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi

Ubu butumwa bushingiye ku bwoba bw’uko ubugizi bwa nabi bushobora kwambuka umupaka buturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impamvu z’ingenzi zateye ubu buriri 

Washington yagaragaje impungenge zishingiye ku bintu bibiri by’ingenzi:

  1. Imidugararo yo ku mipaka: Amerika ivuga ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ishobora kugaba ibitero mu Rwanda nta nteguza. Ibi bije mu gihe ingabo za RDC zikomeje ibitero mu bice bya Kalehe n'ikibaya cya Ruzizi.

  2. Ibyaha byibasira abantu: Itangazo rivuga ko hiyongereye ibyago by’ubujura bukoresheje intwaro n’urugomo, cyane cyane mu bice byegereye umupaka.

Ingamba zafatiwe abakozi n’abagenzi ba Amerika 

Abanyamerika bari mu Rwanda cyangwa bateganya kuruzamo bagiriwe inama zikomeye:

  • Uruhushya rwihariye: Abakozi ba Amerika bagomba kubanza guhabwa uruhushya mbere yo gusura turiya turere.

  • Gusura Pariki: Abajya mu Birunga cyangwa muri Nyungwe bagomba kubahiriza amabwiriza ya RDB.

  • Ubwishingizi: Abagenzi bose basabwe kugura ubwishingizi bw’ingendo bukubiyemo ubuvuzi n’uburyo bwo kwimurwa vuba (medical evacuation).


No comments

IZIHERUKA

Kevin Kade asubitse ibitaramo by’i Burayi yerekeza muri Amerika muri ‘Empire’

  Nyuma y’iminsi yitegura gutaramira abakunzi be mu Burayi, Kevin Kade yatangaje ko uyu mushinga yawushyize ku ruhande by’agateganyo.  Mu ki...

Powered by Blogger.