Africa Forward Summit: U Rwanda rwatanyijwe kuyobora ibiganiro kuri AI mu nama itangirira i Nairobi ejo

 

Africa Forward Summit

Ejo i Nairobi muri Kenya haratangira inama y’amateka yiswe Africa Forward Summit, igamije kwagura ubufatanye hagati y’u Bufaransa na Afurika mu nzego z’ubucuruzi n’ikoranabuhanga. 

Mu gihe iyi nama igamije kurenga imipaka y’indimi (Igifaransa n’Icyongereza), u Rwanda rwahawe inshingano ikomeye yo kuyobora ibiganiro ku guteza imbere Ubwenge Muntu Buhangano (AI).

Kuki u Rwanda?

  • Politiki isobanutse: U Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika bifite Politiki y’Igihugu ya AI, aho ruzashora miliyoni 76.5$ mu myaka itanu.

  • Ibisubizo bifatika: Kuva ku gukoresha 'Robots' muri COVID-19 kugeza kuri Camera zo mu muhanda zicunga umutekano, u Rwanda rwagaragaje ko AI atari amagambo ahubwo ari ibikorwa.

  • Inyungu mu bukungu: Inyigo zerekana ko AI ishinze imizi mu nzego zose, u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw.

Iyi nama izibanda ku nzego z’ubuzima, kwihaza mu biribwa, n’ingufu, hagamijwe kureba Afurika nk’isoko rimwe rya miliyari 1.5 z’abaturage.

No comments

IZIHERUKA

  Mu mbwirwaruhame ikomeye Perezida Vladimir Putin yagejeje ku Barusiya n’isi yose mu Mujyi wa Moscow, yavuze ko urugamba u Burusiya bwatang...

Powered by Blogger.