AKAGA MURI LIBANI: Ibitero bikaze by’Isiraheli muri Beirut byahitanye abantu barenga 250
Umunsi wo ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026 wasize amateka mabi muri Libani, nyuma y’uko Isiraheli igabye ibitero by’indege bikomeye kandi bihuriweho mu bice bitandukanye by’igihugu, cyanecyane mu murwa mukuru Beirut, aho byahitanye abantu nibura 250 mu munsi umwe.
Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Reuters, ijoro ryose ryo kuri uyu wa Gatatu ryaranzwe n’ibikorwa by’ubutabazi bitigeze bihagarara, aho abakozi b’ubutabazi barimo gukurura abantu mu matongo y’inyubako zasenywe n’amabombe.
Icyo tuzi kuri ibi bitero muri Mata 2026:
Ubukana budasanzwe: Ibi bitero byasobonuwe nk’ibyo mu rwego rwo hejuru (largest coordinated strikes) bimaze kugabwa muri uyu mwaka, bigamije kwibasira ibirindiro by’umutwe wa Hezbollah ariko byangije n’inyubako z’abasivili.
Umubare w'abapfuye: Abantu 250 nibo bamaze kwemezwa ko bahasize ubuzima, ariko uyu mubare ushobora kwiyongera bitewe n'umubare w'abakomeretse bikabije n'abakiri munsi y'amatongo.
Isenyuka ry'inyubako: Inyubako nyinshi muri Beirut zasenyutse burundu, bituma imiryango myinshi isigara itagira aho gukinga umusaya muri iri joro ry’ubushyamirane.
Isesengura rya Inganjinews
Ibi bitero bije mu gihe isi yari ifite icyizere cy’agahenge gaturutse ku masezerano ya Trump na Iran muri Hormuz. Biragaragara ko nubwo mu gice kimwe hari amahoro, mu kindi gice umwuka w’intambara urimo gufata indi ntera. Ibi bitwibutsa ko intambara n’amakimbirane bidasaba gusa amasasu, ahubwo bisiga ibikomere bidashira mu muryango mugari n’ubukungu bw’isi muri rusange.
SOMA: KUBURIRA: JD Vance yabwiye Iran ko Donald Trump "atari uwo gukinishwa" mu biganiro by'amahoro

No comments