PASIKA Y’IBYISHIMO: Ben & Chance bakoze amateka muri BK Arena yari yakubise yuzuye

Ben and Chance BK Arena Easter Jubilee 2026


Umunsi Mukuru wa Pasika wa 2026 wasojwe mu buryo budasanzwe i Kigali, ubwo abashakanye Ben Serugo na Mbanza Chance (Ben & Chance) bakoraga igitaramo cy’amateka cyiswe "Easter Jubilee", cyatumye BK Arena yuzura kugeza ku ntebe ya nyuma.

Iki gitaramo cyatangiye ku gicamunsi cyo ku wa 5 Mata kigeza mu rukerera rwo ku wa 6 Mata 2026, cyagaragaje ko Abanyarwanda banyotewe n'ibihe byo kuramya Imana mu bumwe.

Abahanzi bazamuka n’inararibonye basangiye urubyiniro

Igitaramo cyatangijwe na Pst Ngoga Christophe mu ndirimbo ze zizwi nka "Ndabyemeye", yakurikiwe n'itsinda ry'ababyinnyi rya Move4Christ. Hari kandi abakobwa b'impano nshya, Alicia na Germaine, berekanye ko ejo hazaza ha Gospel mu Rwanda ari heza nubwo bari baririmbye muri Arena bwa mbere.

Ben & Chance: Isaha n'iminota 90 y'ibihe byiza

Saa 20:39, ni bwo Ben na Chance bageze ku rubyiniro bwa mbere mu ndirimbo "Amarira ya Yohani". BK Arena yose yahagurukiye rimwe iririmbana nabo ijambo ku rindi. Indirimbo nka "Igikombe cyanjye", "Mu nda y’Ingumba", na "Zaburi" zakoze ku mitima y'ibihumbi by'abantu bari bateranye, bamwe amarira ari yose abandi bamanitse amaboko.

Ben and Chance BK Arena Easter Jubilee 2026


Ijambo ry’Imana n’ubutumwa bwa Pst Julienne Kabanda

Hagati mu gitaramo, Pst Julienne Kabanda yagejeje ubutumwa ku bari aho bwibanze ku "Bakobwa 10", asaba urubyiruko n’abizera kwirinda inzira y’ubupfu, ahubwo bagaharanira ubwenge bwo gutegereza Umukwe (Yesu).

Nyuma ye, abandi bashakanye bagezweho mu ndirimbo zo mu gitabo, Papy Clever na Dorcas, basusurukije abantu mu gihe cy’iminota 34 mbere y’uko ba nyiri ibirori bagaruka.

Igitaramo cyabaye ngarukamwaka?

Mu gice cya kabiri cy’igitaramo cyatangiye saa 23:54, Chance yabajije abafana niba bifuza ko "Easter Jubilee" yajya iba buri mwaka kuri Pasika, maze abantu bose basubiza n’ijwi riranguruye bati: "Yeeeee!".

Ben na we yashimangiye uyu mushinga ashimira itsinda ry’abacuranzi rya TNT Band, ababwira ko bazongera guhurira kuri urwo rubyiniro umwaka utaha wa 2027.


SOMA: PLAY-OFFS 2026: Etoile de l’Est yatsinze Muhazi United, abafana barira bitewe n’ibiciro bya 3000 Frw

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

KWIBUKA 32: RIB yacyebuye abahanzi n’urubyiruko bateshuka mu bihe byo Kwibuka

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko ari ubugwari kandi bisebetse ku muhanzi uwo ar...

Powered by Blogger.