AMARANGA MUTIMA: Rutahizamu Nshuti Innocent yambitse impeta Uwase Nice
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Nshuti Innocent, ubu ukinira ikipe ya Al Wafaq Ajdabia muri Libya, yateye intambwe ikomeye mu buzima yambika impeta umukunzi we w’igihe kirekire, Uwase Nice.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa bw’ishimo ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko Uwase Nice yemeye kumubera umugore bakazubaka urugo rugari.
Urukundo rwashibutse muri APR FC rwashinye imizi
Nshuti Innocent na Uwase Nice bamaze igihe kirekire bakundana, dore ko urukundo rwabo rwatangiye uyu musore agikina mu ikipe ya APR FC mu Rwanda. N’ubwo uyu rutahizamu yagiye agendana n’umupira mu bihugu bitandukanye, urukundo rwabo ntiyongereye intera ahubwo rwarushijeho gukomera.
“Ndacyishimiye Imana ko yahisemo ko buri umwe aba uw’undi. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose, ni byo biva mu ijuru.” – Nshuti Innocent (yifashishije Yakobo 1:17).
Inzira y’ubunyamwuga ya Nshuti Innocent
Uyu musore ni umwe mu bakinnyi b’u Rwanda bagerageje gukina mu bihugu byinshi bitandukanye ku mugabane wa Afurika, Amerika, n’Uburayi:
Tunisia: Stade Tunisien na ES Zarzis.
USA: One Knoxville SC.
Azerbaijan: FK Sabail.
Libya: Al-Wefaq Ajdabiya SC (aho ari ubu).
N’ubwo uherutse mu Amavubi mu mikino ya FIFA Series yabereye i Kigali atakinnye kubera imvune y’akagombambari, iyi nkuru y’urukundo ije ari agahenge k’ibyishimo kuri we no ku muryango we.
No comments