"Nta mashanyarazi ajyamo": Perezida Ndayishimiye yanyomoje Igisirikare cye ku nkongi yibasiye Camp Base muri Bujumbura

"Nta mashanyarazi ajyamo": Perezida Ndayishimiye yanyomoje Igisirikare cye ku nkongi yibasiye Camp Base muri Bujumbura


Mu kiganiro giteye amatsiko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiranye na Yaga Burundi, yahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe n’umuvugizi w’ingabo ku nkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare cya Camp Base i Musaga ku wa 31 Werurwe 2026.

Kunyuranya kw'imvugo hagati y'Umukuru w'Igihugu n'Ingabo 

Nyuma gato y’uko umuriro n’iturika ry’ibisasu bihitanye abantu 13 muri iki kigo, Umuvugizi w’ingabo, Général de Brigade Baratuza Gaspard, yari yatangaje ko byatewe n'inkongi y’amashanyarazi yibasiye ububiko bw’intwaro.

Icyakora, Perezida Ndayishimiye, usanzwe afite uburambe mu bijyanye n’intwaro kuko yigeze kuyobora icyo gisata, yavuze ko ibyo ari ibinyoma. Ati: “Hariya nta muriro w’amashanyarazi ubayo... ikintu cya mbere kizira ni uko ahari intwaro hajya mashanyarazi ajyaho.”

Ese ni impanuka cyangwa ni igitero? 

Nubwo Perezida avuga ko inkongi zishobora kuba impanuka isanzwe, andi makuru akomeje gucicikana avuga ko iki kigo gishobora kuba cyaragabweho igitero hakoreshejwe drone. Ibi bishimangirwa n’uko:

  • Habayeho itabwa muri yombi ry’abasirikare barenga 30 bakekwaho kugira uruhare muri ibi ibintu.

  • Perezida yavuze ko hategerejwe iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa n’igisirikare.

Kunyuranya kw’izi mvugo kuratuma abantu bibaza niba inzego z’umutekano zishakaga guhisha ukuri, cyangwa niba hari icyuho mu itumanaho rya Leta y’u Burundi.

Ese ubona kunyomoza igisirikare kwe mu ruhame ari ikimenyetso cy’ubunyangamugayo cyangwa ni ukugaragaza ko inzego zidahuza muri iki gihugu?


No comments

IZIHERUKA

"Mumusengere": Yago Pondat arembeye mu bitaro muri Uganda nyuma yo gukora impanuka ikomeye

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent, uzwi cyane nka Yago Pondat , ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro muri Uganda nyuma yo g...

Powered by Blogger.