Minembwe mu kaga: Freddy Kaniki yasabye Amerika guhagarika gushyira inyungu z’amabuye imbere y’ubuzima bw’Abanyamulenge

Freddy Kanik


Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya AFC ushinzwe ubukungu akaba n’umuyobozi wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki Rukema, yateguje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ikwiye gusubira ku ndangagaciro zayo zo kurengera ikiremwamuntu mu burasirazuba bwa RDC.

Indonke z’amabuye vs Uburenganzira bwa muntu 

Kaniki yagaragaje ko amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC mu Ukuboza 2025, asa n'aho yayihumye amaso ikirengagiza ibitero ingabo za Leta (FARDC) n'abafatanyabikorwa bazo bakomeje kugaba ku baturage b'Abanyamulenge, cyane cyane muri Komini ya Minembwe.

"Harageze ngo Amerika yisubireho ku ruhande yafashe mu ntambara yo muri RDC, ishingiye ku ndangagaciro zigize urutirigongo rwa Amerika nk’igihugu." — Freddy Kaniki.

Imyigaragambyo i Washington D.C 

Ibi bitangajwe nyuma y’aho ku wa 20 Mata 2026, Abanyamulenge baba muri Amerika bahuriye mu myigaragambyo ikomeye i Washington D.C. Basabye umuryango mpuzamahanga guhagarika guceceka mu gihe ababo bicirwa mu ngo no mu nkambi, naho imiryango nka Mahoro Peace Foundation (MPA) ikomeje gutabariza baringa.


 Museveni yashimiye Imana abona ubukwe bw’umwuzukuru we: Inkuru y’umuryango n’amateka yihariye 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.