Lionel Messi mu mazi abira: Kuki ari kuryozwa ubutekamutwe no gusuzugura abafana muri Amerika?
Mu gihe isi yari izi ko Lionel Messi ari mu kiruhuko cy’izabukuru muri Amerika, ibintu byahinduye isura. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko Messi n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Argentine (AFA) bagejejwe mu nkiko bashinjwa ubutekamutwe no kutubahiriza amasezerano.
Amasezerano ya "Miliyoni" n’iminota 30
Ikirego cyatanzwe n’ikigo VID Music Group kirega Messi ko mu mwaka wa 2025 yishe amasezerano y’umukino wa gicuti wahuje Argentine na Venezuela kuri Hard Rock Stadium. Mu masezerano, Messi yagombaga gukina byibuze iminota 30, keretse iyo agira imvune.
Icyababaje abateguye uyu mukino n’abafana, ni uko Messi yicaye mu bafana akareba umukino atawukandagiyemo, nyamara amatike yari yagurishijwe ku giciro cyo hejuru kubera izina rye.
Kuki bita Messi "Umutekamutwe"?
VID Music Group ivuga ko Messi nta mvune yari afite icyo gihe. Ikimenyetso bashingiraho ni uko:
Bukeye bwaho yahise akina umukino w’ikipe ye ya Inter Miami.
Nyuma yaho gato yakinnye umukino wahuje Argentine na Puerto Rico, aho yanatsinze ibitego byinshi.
Ibi byatumye abateguye umukino bafata uyu mwanzuro nk’agasuzuguro kagamije kubahombya, mu gihe bari bishyuye akayabo kugira ngo izina rya Messi ribafashe gukurura abaterankunga no kugurisha amatike.
Ingaruka ku hazaza ha Messi
Iki kirego kije mu gihe Messi ari mu myaka ye ya nyuma y’umupira. N’ubwo bishobora kurangira bishyuye amafaranga y’indishyi, birangiza isura y’uyu mugabo wafatwaga nk’icyitegererezo mu bunyangamugayo (Integrity). Bishobora no gutuma abaterankunga banyuranye batangira kugabanya icyizere bagiriraga imikino ya gicuti itegurwa ku bw'izina rye.
Ese utekereza ko umukinnyi akwiye kuryozwa n’inkiko kwanga gukina umukino wa gicuti, cyangwa umutoza ni we wagakwiye kubibazwa?

No comments