KWIRINDA BIRUTA KUVURA: RIB yahinduye imyumvire y’abanyeshuri ba St Ignace ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga

 

St Ignace RIB Cybercrime awareness

Mu rwego rwo gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyize imbaraga mu kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri rugaragaza ko ari rwo rwugarijwe cyane.

Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, abanyeshuri biga ku ishuri rya Mutagatifu Ignace (St Ignace High School) riherereye mu Karere ka Gasabo, bahawe ibiganiro byihariye bibafungura amaso ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga n’umutego w’amashusho y’urukozasoni (Sexting).

Kwirinda kuba "Imbata" y’ibibi byo kuri interineti

Abanyeshuri bahawe ijambo bagaragaje ko ibi biganiro byaje bikenewe. Isonga Moses, wiga mu mwaka wa gatandatu, yagaragaje ko ikoranabuhanga rishobora guhindura umuntu imbata binyuze mu ndirimbo n'amashusho mabi.

Yagize ati: "Kuki ukomeje kwisanisha n'ibyo bintu ubona mu ndirimbo? Yakugize imbata ku buryo utavuga uti iyi ndirimbo ibiyirimo njyewe ntabwo nshaka ko abantu bayinsanisha nayo, ukayireka."

Mugenzi we, Irakoze Shammah Jolissa, yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi, rwirinda gushaka amashusho mabi n’ubusambanyi kuri interineti bishobora kwangiza ahazaza harwo.

RIB: "Gukumira ibyaha ni inshingano za twese"

Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha, yasobanuye ko uru rwego rwibanda ku rubyiruko kuko ari rwo rukoresha ikoranabuhanga kenshi kandi rugashobora kugwa mu mitego y’ibyaha nko:

  • Guhererekanya amashusho y’urukozasoni.

  • Gushyira abantu ku nkeke bifashishije amafoto yabo.

  • Iterabwoba ryo kuri interineti (Cyber-bullying).

Yashimangiye ko ari ngombwa ko abanyeshuri bamenya uko bitwara ku babashora mu byaha cyangwa ababibakorera, kugira ngo habeho ubufatanye mu kubirwanya.

Ingaruka zo mu mutwe n’iz’imibereho

Umuyobozi w’agashami kashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe mu kigo cya RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, agaragaza ko abakwirakwiza amashusho y’abandi nta burenganzira babiherewe babiterwa n’ibibazo nka:

  1. Ishyari: Kwishimira kubona mugenzi wawe amerewe nabi.

  2. Kunanirwa kwiyakira: Nyuma yo gushwana n’inshuti cyangwa umukunzi.

  3. Uburwayi bwo mu mutwe: Gushaka gusebya abandi kugira ngo unyurwe.

Ibi bikorwa bigira ingaruka zikomeye kuri nyirabyo, birimo igisebo, kimwaro gishobora gutuma umuntu areka ishuri, ndetse no gutakaza icyizere mu bantu.

Ijambo ry’ubuyobozi bw’ishuri

Padiri Emile Nsengimana, Umuyobozi wa St Ignace, yashimiye RIB kuri iki gikorwa, avuga ko bifasha abana kwibuka amategeko igihe cyose bagiye gukoresha telefone cyangwa mudasobwa, bityo bakirinda ababashuka.


Soma: 

Ijambo rya Papa kuri Donald Trump: Umushumba wa Kiliziya Gatolika arasaba ko imirwano muri Iran yahagarara vuba

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

SIPORO NI IPfUNDO RY’AMAHORO: Abayobozi b’u Rwanda bifatanyije na RDC mu byishimo by’Igikombe cy’Isi

Intsinzi y’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (Les Léopards) yageze mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yarenze imipaka maz...

Powered by Blogger.