Ihumure ku Isoko rya Peteroli: Kuki kurekura umuhora wa Hormuz bishobora kumanura ibiciro ku isi mu minsi iri mbere?
Nyuma y’igihe gito kigera ku mezi abiri isi ihangayikishijwe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, hari icyizere cy’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gutangira kumanuka. Ibi bije nyuma y’uko Iran yemeye kurekura ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz, itegereje ko agahenge kashyizweho muri Liban gakomeza kubahirizwa.
Imbaraga z’umuhora wa Hormuz
Umuhora wa Hormuz ni rurangiza mu bukungu bw’isi kuko unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byose bikoreshwa ku isi. Ifungwa ryawo ryari ryaratumye akagunguru ka peteroli (Brent Crude) kava kuri $70 kageraho kazamuka kugeza kuri $119 muri Werurwe, kuko ibihugu by’inshuti za Amerika na Israel bitari bicyemerewe kuhanyura.
Isiganwa ry’ibiciro: Kuva kuri $100 kugera kuri $88
Kuva amakuru y’iri jyeza rya Iran yajya hanze, igiciro cy’akagunguru cyahise kimanuka kiva hafi kuri $100 kigera kuri $88. Ni impinduka ikomeye kuko bishobora guhagarika umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro byari bimaze iminsi bitesha umutwe ibigo by’ubwikorezi n’inganda.
Bivuze iki ku Rwanda?
Mu Rwanda, litiro ya lisansi yaherukaga kuzamuka igera kuri 2,938 Frw ivuye kuri 2,303 Frw, mu gihe mazutu yo yari yagumye kuri 2,205 Frw kubera ingamba za Leta. N’ubwo ibi biciro byatangijwe na RURA muri iki cyumweru, kumanuka kwa peteroli ku isoko mpuzamahanga gutanga icyizere ko mu bugenzuzi buzaza, ibiciro bishobora kuzagabanuka cyangwa bikaguma hamwe mu gihe agahenge kaba gakomeje.
Ese utekereza ko kumanuka kwa peteroli ku isoko mpuzamahanga guhita kugira ingaruka ku giciro cy’ibiribwa mu Rwanda cyangwa bizatwara igihe?

No comments