IBYA PETEROLI BYAKOMEYE: Kenya yimwe peteroli na Uganda mu gihe ibigega byayo biri hafi gukama
Igihugu cya Kenya cyugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’ibura rya lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli, nyuma y’uko intambara ya Iran n’ifungwa ry’umuhora wa Hormuz bitumye amato yagombaga kugeza uyu musaruro ku cyombU cya Mombasa abura inzira.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports, hari ubwoba ko hagati muri uyu kwezi kwa Mata 2026, Kenya ishobora kuba yamaze lisansi yose yari ifite mu bubiko, dore ko ibigega byayo (KPC) biba bifite ubushobozi bwo kubika ibikoreshwa iminsi 30 gusa.
Ihurizo ryo gutira muri Uganda:
Mu rwego rwo gushaka umuti w’ako kanya, ubutegetsi bwa Kenya bwiyambaje Uganda buyisaba ko yabaguriza kuri peteroli ifite mu bubiko, ariko Uganda irabyamagana.
Igisubizo cya Uganda: Minisitiri w’Ingufu wa Uganda, Ruth Nankabirwa, yavuze ko badashobora gufasha Kenya mu gihe nabo bafite ubwoba ko amakimbirane yo mu kigobe cya Hormuz yototera akarere kose. Yagize ati: "Ububiko bwacu bugenewe kwita bwa mbere ku Banya-Uganda."
Ihurizo ry'amategeko: Nubwo ibigega bya Uganda biri ku butaka bwa Kenya, mu buryo bw’amategeko ibirimo ni ibya Uganda, bityo Kenya ntiyashobora kubikoresha itabyemerewe.
Kuki ibi biri kuba muri Mata 2026?
Ifungwa ry'umuhora wa Hormuz (unyuramo 20% by'ibikomoka kuri peteroli ku isi) ryahagaritse ingendo z'amato yose yerekeza muri Afurika y'Iburasirazuba. Nubwo hari agahenge k’ibyumweru bibiri katangajwe hagati ya Amerika na Iran, amato ari mu nyanja azatinda kugera ku cyomba cya Mombasa.
Isesengura rya Inganjinews
Ibi bitwibutsa isomo ryo "Kwigira". Iyo igihugu gishingira ku bintu bituruka kure cyane, kiba cyiteguye guhura n'ibibazo igihe cyose habaye amakimbirane mpuzamahanga. "Iyo inzu y'umuturanyi ihiye, uba ugomba kumenya ko n'iyawe ishobora gufatwa." Kuba Uganda yanze gufasha Kenya si ubugome, ahubwo ni ingamba z'umutekano w'igihugu mu gihe cyaba gisumbanyirijwe.
SOMA: RURA IRABURIRA: Abatumbagiza ibiciro by’ingendo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye guhanwa
No comments