RURA IRABURIRA: Abatumbagiza ibiciro by’ingendo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye guhanwa
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko rugiye guhana bikomeye sosiyete zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zishyuza amafaranga menshi atandukanye n’ayemejwe n’amategeko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mata 2026.
Aya magambo aje nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza akababaro ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko hari abatwara imodoka (nk’iyavuzwe yitwa Yahoo! Car) baka abagenzi amafaranga menshi kandi bakabaha inyemezabwishyu (Tickets) zanditseho amafaranga make.
Uko ibiciro bishya byifashe muri Mata 2026:
Guhera muri iki cyumweru, ibiciro bishya byatangiye kubahirizwa bishingiye ku kuzamuka kwa peteroli ku isoko mpuzamahanga:
Mu Mujyi wa Kigali: Umugenzi yishyura 59.28 Frw ku kilometero kimwe.
Mu Ntara: Umugenzi yishyura 41.58 Frw ku kilometero kimwe.
Ibikomoka kuri Peteroli: Litiro ya Lisansi yageze kuri 2,303 Frw, naho Mazutu igera kuri 2,205 Frw.
Ikibazo cyagaragajwe n'abagenzi:
Urugero ni urwa Kwizera Gato Benoit, wagaragaje ko ku rugendo rwa Cyili-Kabuga rwagombye kwishyurwa 1,326 Frw, yandikiwe ticket ariko asabwa kwishyura 2,000 Frw mu ntoki. RURA yahise yemeza ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa by’umwihariko kuri iyi sosiyete.
Isesengura rya Inganjinews
Iyi nkuru yerekana akamaro k'Umuturage uzi uburenganzira bwe. Kuba abagenzi bafite uburyo bwo kureba ibiciro byatangajwe bakabigereranya n’ibyo bishyuzwa, ni intambwe ikomeye mu gukumira uburiganya.
SOMA: ZIMBABWE: Impinduka mu Itegeko Nshinga zigiye gukuraho amatora ya Perezida n’abaturage
No comments