Gatanya mu Rwanda: Kuki ingo zigera ku 4,500 zasenyutse mu mwaka umwe, kandi kuki Kigali iza ku isonga?

Gatanya mu Rwanda: Kuki ingo zigera ku 4,500 zasenyutse mu mwaka umwe


Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku miterere y’abaturage mu mwaka wa 2025, yagaragaje ishusho iteye agahinda ku bijyanye n’ubumwe bw’ingo mu Rwanda. Iyi raporo yerekanye ko gatanya zanditse mu irangamimerere zageze kuri 4,479, umubare ukomeje kuzamuka cyane ugereranyije n’imyaka ishize.

Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba mu "isiganwa" ryo gusenyuka 

Umujyi wa Kigali uza ku isonga n’ingo 1,119 zasenyutse mu buryo bwemewe, ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite 1,011. Intara y’Amajyaruguru yo ikomeje kurangwa n’ingo zihagaze neza kurusha izindi, kuko yagize gatanya 529 gusa.

Kuki ingo nshya ari zo zibasiriwe cyane? 

Icyishimirwa kitari cyo muri iyi raporo ni uko 41.2% by’ingo zasenyutse ari iz’abantu bari bataramarana imyaka 10 bakoze ubukwe. Ibi bishimangira ko ingo z’iki gihe (young couples) ari zo ziri guhura n’ibibazo bikomeye kurusha iz’abakurambere.

Imyaka y'abajya muri gatanya:

  • Abagabo: Benshi bari mu kigero cy’imyaka 25-29.

  • Abagore: Benshi bari hagati y’imyaka 21-24.

Gushyingirwa na byo biri kugabanyuka 

Ntabwo gatanya ari zo ziri kuzamuka gusa, ahubwo n’ubushake bwo gushyingirwa buri kugabanyuka. Mu mwaka wa 2024, abasezeranye mu mategeko bari 52,878, ariko mu 2025 uwo mubare wagabanutse ugera kuri 50,256.

Ibi bishobora kuba biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ubukungu, guhinduka kw’imyitwarire mu muryango, cyangwa gutinya ingaruka za gatanya ziri kugaragara buri munsi.

Ese utekereza ko kuzamuka kwa gatanya mu buryo bukabije guterwa n’uko abantu basigaye bamenya uburenganzira bwabo, cyangwa ni uko kwihanganira ibibazo byo mu rugo byagabanutse?

No comments

IZIHERUKA

Ihurizo rikomeye: Kuki Iran yanze kwitabira ibiganiro na Trump muri Pakistan? Dore impamvu 4 zibigizemo uruhare

Mu gihe isi yose yari ihanze amaso umujyi wa Islamabad muri Pakistan nk’ahashobora kubera amasezerano y’amateka, inkuru iturutse muri Al Jaz...

Powered by Blogger.