AMASHANYARAZI YARATABAYE: Amb. Uwihanganye yavuze ko yarinze izamuka rya 120% ku biciro by'ingendo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko iyo hatabaho kwinjira kw’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda, ibiciro by’ingendo biba byarazamutseho 120% ugereranyije n’aho biri ubu.
Mu kiganiro "Urubuga rw’Itangazamakuru" cyabaye kuri uyu wa 5 Mata 2026, Amb. Uwihanganye yasobanuye ko n’ubwo ibiciro by’ingendo bishya byashyizweho byazamutseho 35%, iki kigero kiri hasi cyane y’icyari giteganyijwe bitewe n’itumbagira ry’ibiciro bya peteroli.
Imibare y’ibiciro bishya by’ingendo:
Umujyi wa Kigali: Umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero.
Mu Ntara: Igiciro cyashyizwe kuri 41,58 Frw kuri kilometero.
Kuki amashanyarazi ari yo muti?
Amb. Uwihanganye yagaragaje ko ibigo bitwara abantu bifite imodoka z’amashanyarazi byorohewe no guhangana n’ibihe, kuko lisansi na mazutu byarenze 2000 Frw (Lisansi: 2,303 Frw | Mazutu: 2,205 Frw).
“Imodoka z’amashanyarazi zaradufashije cyane ubu twagombye kuba twarazamuye ku kigero cya 120% ubu hazamutseho 35%.” – Amb. Uwihanganye Jean de Dieu.
Imbogamizi n’Icyifuzo
N’ubwo imodoka z’amashanyarazi ari igisubizo, haracyari imbogamizi:
Imvange y’imodoka: Kugeza ubu nta kigo na kimwe mu Rwanda gifite imodoka z’amashanyarazi zonyine (100%), ibi bituma ibiciro by’ubukanishi n’ibyuma bisimbura bituma ibiciro by’ingendo bizamukaho gato kuri bose.
Ihamagarira abashoramari: Leta irashishikariza abashoramari mu gutwara abantu kwihutira kugura imodoka z’amashanyarazi kuko ari ryo pfundo ryo gukumira izamuka rya hato na hato ry’ibiciro bituruka ku ntambara n’imihindagurika y’isi.
Isesengura rya Inganjinews
Iri zamuka rya peteroli ryatewe arakaba n’intambara yo mu muhora wa Hormuz twagarutseho mu nkuru zacu zishize. Kuba Leta y’u Rwanda yarateganyije imodoka z’amashanyarazi mbere, ni byo bitumye umugenzi w’i Kigali cyangwa i Rubavu atishyura amafaranga akubye kabiri ayo yishyuraga umwaka ushize.
No comments