Ukraine mu bihe bikomeye: U Burusiya bwagabye igitero cy’amadrone arenga 900 mu munsi umwe



Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, kuri uyu wa Kabiri ushize wabaye umwe mu minsi y’umwijima ukomeye nyuma y’aho u Burusiya bugabye igitero kinini mu kirere kuva muri Nyakanga 2022. Mu masaha 24 gusa, imijyi itari mike ya Ukraine yibasiwe n’indege zitagira abapilote (Drones) zigera kuri 948, ibintu byahinduye isura y’urigamba rw'iyi ntambara muri uyu mwaka wa 2026.

Iki gitero cyagabwe izuba riva, cyaje gikurikira ikindi cyibasiye intara 11, aho bwakoresheje amadrone 392 na misile 34, bimaze guhitana abantu bagera ku munane mu minsi ibiri gusa.

Umurage w’Isi wa UNESCO ntiwasigaye

Igitero cy’iki cyumweru nticyibasiriye ibikorwaremezo bya gisirikare gusa, ahubwo cyageze no mu Burengerazuba bw’igihugu mu ntara ya Lviv. Icyago gikomeye ni uko ikigo cy’abihaye Imana cy’aba-Bernardine, gisanzwe kiri ku rutonde rw’umutungo w’Isi rurindwa na UNESCO, cyasenywe n’ibi bisasu. Imijyi nka Vinnytsia, Ivano-Frankivsk na Ternopil na yo ntiyahatanye n’ubu bukana bw’ibirere.

Zelensky: "U Burusiya nta mugambi w’amahoro bufite"

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, binyuze mu butumwa bwa videwo kuri X (yahoze ari Twitter), yagaragaje ko ibi bitero bikomeye ari ikimenyetso ntakuka ko Kremlin iteganya gukomeza intambara mu gihe kirekire.

Ku wa 25 Werurwe 2026, Perezida Zelensky yagize ati:

“Abanya-Ukraine bashobora kwishimira by’ukuri igisirikare cyabo... ngishimiye ubushobozi mu mirwano, gifite urukundo nyakuri rw’igihugu, kandi gikora neza.”

Zelensky yashimiye by’umwihariko inzego z’umutekano n’abasirikare bose bakomeje kwitanga ngo bamanure izo drones, nubwo zimwe zikomeje kurenga imiyoboro y’ubwirinzi zikangiza ibice bitandukanye by’igihugu.

Ihagarara ry’ibiganiro by’amahoro

Ibi bitero bije mu gihe kidahwitse muri politiki mpuzamahanga. Ibiganiro by’amahoro byahuzwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byarahagaze, bitewe n’uko amaso y’isi ubu yerekejwe ku ntamara nshya Amerika na Israel batangije kuri Iran. Ibi bituma Ukraine isigara ihangana n’U Burusiya mu gihe ubufasha n’imbaraga za diplomasi byagabanutse.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Gutera Adhan mu gitondo: Perezida Kagame yategetse ko uguhamagara kw’Abayisilamu gusubukurwa vuba

  Nyuma y’imyaka ine umuhamagaro wo gusenga wa mu gitondo (Adhan) utumvikana mu nsengero z’Abayisilamu mu Mujyi wa Kigali, Perezida wa Repub...

Powered by Blogger.