E-Ubuzima: Guhera muri Kamena 2026, amavuriro yose mu Rwanda azaba akoresha ikoranabuhanga rishyira iherezo ku mapapuro



Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga rya E-Ubuzima igiye kugera mu gihugu hose bitarenze muri Kamena 2026. Iyi gahunda igamije kwihutisha imitangire ya serivisi, aho amateka y’umurwayi (Patient History) azajya abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga akaboneka igihe cyose n’aho yaba ari mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagereranyije izi mpinduka n’uburyo amabanki yahinduye imikorere, aho abantu batagitegereza imirongo miremire kuri "guiche" ahubwo bifashisha ikoranabuhanga.

Inyungu z’ingenzi za E-Ubuzima ku murwayi:

  • Gukuraho imirongo: Umurwayi azajya ashobora gusaba gahunda yo guhura na muganga (Appointment) akoresheje telefone cyangwa internet.

  • Amateka y’ubuvuzi: Muganga azajya ahita abona imiti wahawe mu bihe byashize, ibizamini wakoze, n'indwara wivuje bitabaye ngombwa ko witwaza amapapuro cyangwa ngo ubanze kwibuka ibyo wavuze kera.

  • Kudatinda kuri fagitire: Itangwa rya serivisi n’uburyo bwo kwishyura bizaba byihuta cyane kuko amakuru yose ahurizwa hamwe.

Intambwe imaze guterwa mu gihugu

Nubwo muri Kamena 2026 ari bwo gahunda izaba yageze mu gihugu hose, hari amavuriro menshi yamaze gutangira kuyikoresha:

  • Ibigo Nderabuzima: 349 bimaze kwinjira muri uyu muvuduko.

  • Amavuriro mato (Clinics): Arenga 200 na yo yamaze guhindura imikorere.

“Mfite icyizere cyinshi... ubu turabyikorera no kwa muganga ni byo dushaka gukora. Muri Kamena E-Ubuzima izaba iri mu gihugu hose.” – Dr. Sabin Nsanzimana.

Isomo ku baturage

Kwinjira mu bihe bya E-Ubuzima bisaba ko abaturage batangira kumenyera gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwivuza. Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bufatanye butuma ubu buryo buba bworoshye kandi bwizewe mu kubika amakuru y’ibanga y’umurwayi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati: Iran yareze Qatar, UAE na Arabie Saoudite muri Loni ku kugira uruhare mu bitero bya Amerika

Umwuka mubi hagati ya Iran n’ibihugu by’abaturanyi ugeze ahakomeye, nyuma y’aho ubutegetsi bwa Tehran bwandikiye Akanama k’Umutekano k’Umur...

Powered by Blogger.