Willy Ngoma yategeye kuzafata Tshisekedi, akagezwa imbere y'urukiko



Umuvugizi w’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko bazafata Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, bamugeze mu rukiko.

Lt Col Ngoma yatanze ubu butumwa ubwo ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwasezeraga mu cyubahiro abasivili 22 bo muri Santere ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishwe na drone y’Ingabo za RDC tariki ya 2 Mutarama 2026.

Ubwo uyu muhango waberaga i Goma wari urangiye, Lt Col Ngoma yagize ati "Azabyishyura byanze bikunze. Si kera, muzabibona. Azajya mu rukiko kubera ibi bintu. Tuzamufata, azajya mu rukiko.”

Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje kwica abaturage, bigaragara ko butazi gutandukanya uwo bwita umwanzi n’abasivili.

Ati “Ububasha bwa politiki bw’ikinyoma Leta ya Kinshasa yihaye ntibuyiha uburenganzira bwo kwica abaturage. Nta matora, nta kwemerwa n’amahanga, nta ntero yo gukunda igihugu yaha ishingiro ubwicanyi bukorerwa abasivili.”

Nangaa yahumurije abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23, abizeza ko abarwanyi b’iri huriro bazakomeza kubungabunga umutekano wabo mu bwitange basanganywe.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.