Rayon Sports yakuriweho ibihano yari yarashyiriweho na FIFA
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryakuye Rayon Sports mu makipe atemerewe kwandikisha abakinnyi, nyuma yo gukemura ibibazo yari ifitanye n’abayireze mu nkiko.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryakuye Rayon Sports mu makipe atemerewe kwandikisha abakinnyi, nyuma yo gukemura ibibazo yari ifitanye n’abayireze mu nkiko.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo FIFA yakuye Rayon Sports ku rutonde rw’aya makipe, nubwo hashize igihe iyi kipe yarakemuye ibibazo byayo yarezwe kabiri mu Ukwakira 2025.
Icyo gihe yarezwe n’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’, wayireze ayishinja kwirukanwa binyuranyije n’amategeko ndetse inamubereyemo umwenda.
Icyo gihe Rayon Sports yategetswe kumwishyura ibihumbi 22,5$ (arenga miliyoni 30 Frw), ariko kubera kutishyura yahawe ibihano byo kumara inshuro eshatu itemerewe kwandikisha abakinnyi bayo.
Rayon Sports yahanwe inshuro ebyiri kandi yarezwe na rutahizamu ukomoka muri Guinea-Bissau, Adulai Jalo.
Aba bose yakemuye ibibazo byayo, ikaba yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya imaze kugeza ubu bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Abo bakinnyi ni Bienvenu Joachim Vigninou, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Faso Ben Aziz Dao, Faustin Likau Pizzalo Kitoko, Yannick Bangala Litombo na Olivier Kwizera ukina mu izamu.
Kuva ibihano byakuweho, aba bakinnyi bemerewe kwandikishwa, dore ko bose batangiye imyitozo iri kwitegura umukino ukomeye wa FERWAFA Super Cup ugomba kuyihuza na APR FC kuri Stade Amahoro, tariki ya 10 Mutarama 2026.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 14 imaze gukina.

No comments