Uganda: umugore ucyekwaho gukata imyanya y’ibanga y’umugabo we yatawe muri yombi



Umugore witwa Susan Namuganza w’imyaka 34 wo muri Uganda, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukata imyanya y’ibanga y’umugabo we Pasiteri Moses Kawubanya w’imyaka 45 akanamwiba amafaranga akayatorokana.

Ibinyamakuru byandikira muri Uganda birimo Daily Monitor, kuwa 03 Nyakanga byatangaje ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, nyuma yo kumusanga ari gufura imyenda mu rugo rw’umuvandimwe we mu Karere ka Namutumba muri Uganda.

Susan Namuganza yatangaje ko ayo mahano yayakoze ashutswe na Satani, ikamuteza umujinya udasanzwe.

Ibyo gukata imyanya y’ibanga y’uwo mugabo byo byabereye mu Karere ka Kamuli mu kwezi gushize kwa Kamena 2024, akaba ari ho aba bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko babanaga. Bafitanye abana bane barimo n’uruhinja rw’amezi ane.

Aba bombi bakoraga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kayembe, umugore we akaba yari Umuyobozi ushinzwe imari. Abarimo ababyeyi bafite abana biga kuri icyo kigo cy’amashuri Susan Namuganza yari afiteho inshingano batanze ubuhamya bw’uko yukaga abana inabi, bigakekwa ko yaba yari asanzwe afite ibibazo haba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Busoga, Michael Kasadha, yatangaje ko Susan Namuganza akurikiranweho icyaho cyo kwica no kwiba, ndetse bikaba biteganyijwe ko agezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburanishwe kuri ibyo byaha.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.