Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere



Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere nyuma y’uko ibyibanze byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora byerekanye ko yahigitse abandi bakandida n’amajwi 99,15%.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abindi mitwe ya politike bafatanyije, bahuriye ku cyicaro gikuru cyayo i Rusororo, kuri Intare Conference Arena,aho bategerereje ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ibyavuye mu itora ry’Umukuru w’Igihugu ryabaye mu gitondo cy’uyu wa 15 ndetse no ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga.

NEC yatangaje ko Kagame Paul yagize 99,15%, Dr. Frank Habineza akagira 0,53% naho Mpayimana Philippe we yagize 0,32% muri 78.9% by’amajwi amaze kubarurwa, ni ukuvuga agera muri miliyoni zirindwi mu gihe abagombaga gutora bagera muri miliyoni icyenda.

Kuri Intare Conference Arena, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye ashimira abahagarariye imitwe ya politiki yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi mu kumushyigikira muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu. Ati “Muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n’abo dufatanyije nababwiye.”

Yashimiye kandi umuryango we wamuherekeje aho yiyamamarije mu bice byose by’Igihugu, avuga ko umubera “akabando”.

Yakomeje agira ati “By’umwihariko rero, ndagira ngo mbashimire mwese abari hano, abari hano ni bake, ni abashoboye kuza ariko ndahera kuri mwe mbashimire ko mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy’ibanze, mwabaye hafi cyane mu guca urubanza, uru twabwirwaga.”

“Hanyuma nyuze muri mwe mwese, nanone ndashimira abanyagihugu bose, ariko n’ubu abadukurikira ndabibibwirira, bumve ko mbashimiye cyane.”

Yahimiye kandi abahanzi bagendanye mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse n’urubyiruko muri rusange, ati "Sinabona uko mbisobanura. Ndabashimiye cyane cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba yagize amajwi menshi, bigaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeza kumugirira.

Ati "Iki gikorwa cy’amatora cyo kwiyamamaza twabanje cyo gutora noneho n’ibyo bitugaragarije bimaze gusohoka, bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomeye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahereko akugarurira icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe"

“Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyo cyizere iyi myaka yose tumaranye [...] Ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndibufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.”

Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu iby’amatora bisa n’ibigiye ku ruhande, hagiye gutangirwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bemereye Abanyarwanda ariko mu bufatanye.

Ati "Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge, bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo. Niduhangana n’ibibazo tumenye ngo ni twe bireba kandi twese hamwe,"

"Ntabwo ureba umwe ngo uvuge ngo uyu ni we wateye ikibazo cyangwa ni uriya, ntibindeba[…]Turafatanya, tugahangana n’ibibazo, ibyo dushoboye gukemura turabikemura, ibyo tudashoboye muri ako kanya tukabyubakira izindi mbaraga zishobora gutuma tubinyuramo.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko nyuma yo gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, izatangaza amajwi y’agateganyo bitarenze ku wa 20 Nyakanga, naho amajwi ya burundu atangazwe ku wa 27 nyakanga 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.