Kamonyi: Imodoka ya Howo yakoze impanuka irangirika



Mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu kagari ka Muganza mu mudugudu wa Nyagacyamo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo imodoka irangirika cyane.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse kuba imodoka yagize ikibazo tekinike icomoka Rotire umushoferi abonye ko ari bugonge izindi modoka n’abagenzi mu muhanda ayiyobora ahandi agonga igiti imodoka irangirika.

Ati “Umushoferi yavaga gupakira umucanga ajya i Kigali ageze ahitwa Bishenyi imodoka icomoka ‘Rotire’ abonye yafunga umuhanda ndetse agateza impanuka ibindi binyabiziga ayerekeza hirya y’umuhanda agonga igiti imodoka irangirika ariko ntawe yahitanye ndetse ngo anakomereke."

SP Kayigi avuga ko umucanga yarapakiye bawushyize muyindi modoka ndetse bahamagaza ‘break down’ ngo iyihakure.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo ariko bakanasuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo bagende bizeye umutekano usesuye.

SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza kandi bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ikindi SP Kayigi yibukije abatwara imodoka zitwara imizigo ni ugupakira ibintu bitayirusha ubushobozi kuko nabyo biri mu biteza impanuka.

Ikindi nuko abatwara ibinyabiziga bagombye kuba bafite uburambe ndetse bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye kuko nabyo biri mu bituma bahura n’impanuka.

SP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.