RDC: Imfungwa hafi 100 zatorotse Gereza Nkuru ya Manono



Ku Cyumweru, itariki ya 14 Nyakanga 2024, Abagororwa 85 batorotse Gereza Nkuru ya Manono, iherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ukwezi abandi 20 batorotse.

Amakuru yemejwe kuri 7SUR7.CD kuri uyu wa Mbere n’umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Manono, Germain Mwamba. Avuga ko gutoroka kwabaye ahagana saa mbiri n’iminota 5 z’ijoro.

Ati "Dukurikije amakuru twakiriye, hari ikibazo cy’abantu 85 bahunze. Ahagana mu ma saa mbiri n’iminota 5 z’ijoro ni bwo habaye gutoroka. Mu buryo bakoresheje, izo mfungwa zacukuye umwobo muri kasho" Kandi uyu mwobo waracukuwe kugeza usenye fondasiyo ya gereza ndetse n’iy’uruzitiro kugeza imfungwa zose zitorotse ".

Ku wa Gatatu, itariki 26 Kamena, nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd isoza ivuga, byibuze abagororwa 20, barimo abasivili 16 n’umusirikare umwe, bari batorotse muri iyi gereza n’ubundi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.