Afurika y’Epfo: Hadutse inkongi y’umuriro yaguyemo abatari bacye barimo n’abahigi



Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hadutse inkongi y’umuriro yaguyemo abantu batandatu barimo n’abateje iyo nkongi.
Iyi nkongi yadutse kuri uyu wa mbere, mbere taliki ya 15/07/2024, itwika abari baje kuzimya ariko amakuru akavuga ko n’abahigi bateje iyo nkongi bashobora kuba barahiriyemo.

Ni inkongi yibasiye ishyamba riherereye mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal, risanzwe ribarizwamo inyamaswa nyinshi. Iri shyamba usanga rihoramo abahigi batandukanye bashimuta inyamaswa.

Ibiro by’abashinzwe ubutabazi muri icyo gihugu, bivuga ko koko abakozi 6 bamaze gupfa ubwo barimo bazimya uwo muriro wadutse ku mugoroba wa joro muri icyo gihugu.

Ku ikubitiro abazimyaga batatu bitabye Imana ako kanya , abandi batatu bagwa kwa muganga ariko hakaba hari n’abandi benshi bakomeretse.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.