Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Suède n'uw’u Bwongereza barangije inshingano mu Rwanda



Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi Johanna Teague wa Suède na Ambasaderi Omar Daair w’u Bwongereza barangije inshingano zabo mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’aba ba ambasaderi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Nyakanga 2024.

Umubano mwiza w’u Rwanda na Suède umaze imyaka irenga 20, ukaba ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu burezi.

Ku wa 23 Werurwe 2023, mu muhango wo kwizihiza ibyagezweho mu rugendo rw’ubufatanye mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa by’iterambere rusange mu gihe cy’imyaka 20, binyuze muri gahunda ya ‘UR-Sweden Program’, Ambasaderi Johanna Teague, yavuze ko ari ubufatanye buzakomeza.

Yaragize ati ‘‘Dukeneye gufatanyiriza hamwe, turakeneranye twembi. Turi gusubiza amaso imyuma, tukabona ko hari byinshi byo kwishimira.’’

Teague abajijwe ku hazaza h’ubu bufatanye, yongeyeho ko hakiri ibyo gufatanyamo ku bihugu byombi mu myaka 20 iri imbere ndetse ko ubu bufatanye igihugu cye cyitifuza ko burangira.

Ku rundi ruhande, mu gihe Ambasaderi Omar Daair w’u Bwongereza yari amaze mu Rwanda yagiye agaragaza ko ashishikajwe no gushimangira umubano mwiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ndetse yagiye agaragaza uruhare mu gushyikira gahunda zitandukanye.

Ku gihe cye ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano y’ubufatanye yari agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ubwo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Starmer yahise ayihagarika.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.