Pacifique wabaye umunyezamu wa Bugesera FC yayireze muri FERWAFA

 


Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Bugesera, Twagirimana Pacifique "Paccy", yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arisaba kumwishyuriza ikipe ya Bugesera agera kuri Miliyoni 1,9Frw imubereyemo.

Mu ibaruwa IGIHE Ifitiye kopi, umunyamategeko w’uyu mukinnyi yandikiye ubunyamabanga bwa FERWAFA abubwira ko Paccy, yasinyiye Bugesera muri Nzeri 2019, aho bari bumvikanye ko iyi kipe izamuha miliyoni 2Frw ngo yemere kuyikinira umwaka wa shampiyona wa 2019-2020, ndetse akanajya ahembwa ibihumbi 300 Frw.

Ikipe ya Bugesera ku ikubitiro yamuhaye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yemera ko izamuha ikindi gice shampiyona itangiye, ariko nyuma y’imyaka igera ine akaba agitegereje aya mafaranga kuva muri iyi kipe bivugwa ko yakoresheje miliyoni 17 Frw itegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Uretse ibi, Paccy n’abamuhagarariye mu mategeko bavuga ko banaje gutungurwa n’uko Bugesera yasezereye uyu munyezamu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, aho basabye FERWAFA ko yayica indishyi z’ibihumbi 900 Frw bihwanye n’umushahara w’amezi atatu, nk’uko itegeko ry’umurimo mu Rwanda ribiteganya.

Twagirimana Pacifique wazamukiye mu ikipe y’abanyamakuru b’imikino, yamanyekanye cyane mu mwaka wa shampiyona wa 2018-2019 ubwo yakiniraga Amagaju, yaje kuvamo yerekeza muri Bugesera.

Uyu akaba yaranakiniye amakipe yandi atandukanye arimo Muhazi na Musanze mbere yo gusubira mu ikipe y’Amagaju abarizwamo kuri ubu.


Source: IGIHE

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.