Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 5% muri Kamena 2024


Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Kamena 2024 byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kamena ya 2023.

Ibi byagarutsweho ubwo hatangazwaga igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2024.

Ubusanzwe igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

NISR yatangaje kandi ko muri Gicurasi 2024 ibiciro byari byiyongereyeho 5,8% ugereranyije n’uko kwezi ku mwaka ushize.

Iki kigo cyatangaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,2%.

Ugereranyije Kamena 2024 na Kamena 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%.

Ugereranyije Kamena 2024 na Gicurasi 2024, ibiciro byagabanutseho 0,4% biturutse ku kuba ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byaragabanyutseho 1%.

Muri Kamena 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,4% ugereranyije na Kamena 2023, mu gihe muri Gicurasi 2024 byari byagabanutseho 1,6%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Kamena 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.

Ugereranyije Kamena 2024 na Gicurasi 2024, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,7%.

Muri rusange muri Kamena 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1,1% ugereranyije na Kamena 2023.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitangaza ko ibyatumye bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena 2024, ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22,9%.

Ugereranyije Kamena 2024 na Gicurasi 2024, ibiciro byagabanutseho 0,6%. Iryo gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1.5%.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.