Ntwari Fiacre yerekeje muri Kaizer Chiefs



Umunyezamu Ntwari Fiacre usanzwe akina muri Afurika y’Epfo muri TS Galaxy yerekeje muri imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu ariyo Kaizer Chiefs FC yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu.

Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bafashije cya TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino dore ko uko yahabwaga umwanya by’umwihariko mu mikino y’Igikombe cy’igihugu atahwemaga kwerekana ubuhanga bwe.

Mu makipe yamubengutse harimo na Kaizer Chiefs FC, imwe mu akomeye muri iki gihugu yifuje kugura amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje ikamwegukana.

Amakuru aturuka kuri bamwe mu bareberera inyungu ze, avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ndetse hasigaye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu.

Mu mikino 29 uyu mukinnyi w’imyaka 24 yakinnye mu mwaka ushize wa 2023/24, yabashije kumara 12 atinjijwe igitego.

Si muri TS Galaxy yigaragarije gusa kuko no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitwaye neza mu mwaka ushize by’umwihariko mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Ntwari yakuriye mu irerero rya APR FC aranayikinira, imutiza muri Marine FC, aho yavuye yerekeza muri AS Kigali mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.