Nigeria: Umugabo n’umugore bafashwe bagurisha uruhinja rwabo kugira ngo bigire mu mahanga.



Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo washutse umugore we ngo bagurishe umwana wabo babyaye, kugira ngo babone amafaranga atuma umugabo ajya mu mahanga nyuma yo kuzahazwa n’ubukene, ariko ntibyabahiriye kuko bahise batabwa muri yombi.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 nibwo umugabo yahishuye uburyo ari we wazanye igitekerezo cyo kugurisha umwana wabo ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo hamwe n’umugore we bafunzwe ku wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, ubwo umugambi wabo watahurwaga ahagana i saa cyenda z’igicamunsi.

Amakuru yatangajwe na polisi y’i Lagos muri Nigeria avuga ko abatawe muri yombi ari Uchenna Eziekwe w’imyaka 28, n’umugore we Chineye w’imyaka 22. Bakaba barafashwe ubwo bajyaga gusaba amakuru y’ukuntu baragurisha umwana w’umuhungu bibarutse mu bitaro bya Isolo General Hospital.

Biravugwa ko uyu mugabo atagiraga akazi gahoraho, dore ko yateraga ibiraka aho bubaka; ni mu gihe n’umugore na we yiberaga mu rugo ntacyo yinjiza. Mu rwego rwo kugabanya inzara mu rugo rwabo umugabo yaje kugira igitekerezo cyo kujya mu gihugu cya Canada, gusa azitirwa n’ubushobozi ari naho ruzingiye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Uchenna Eziekwe yakomeje asobanura ko yabonye nta buryo yakabya inzozi ze zo kujya mu mahanga kugira ngo arwanye ubukene, bityo yumvisha umugore we ko bagomba kugurisha uwo babyaye n’uko maze babyemeranyaho.

Yagize ati "Byari umwanzuro ukomeye, ariko ntakundi twari kubigenza usibye kumugurisha [umwana]. Twatekerezaga ko aho kugira ngo azicwe n’inzara ahubwo twamutanga. Nabitekerejeho mbere biturutse ku mibereho igoye tubayemo."

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vanguard cyo muri Nigeria, umuvugizi w’urwego rw’umutekano, SP Benjamin Hudenyin yemeje iby’aya makuru avuga ko batunguwe cyane.

Kugeza ubu iperereza rikaba rigikomeje gukorwa, ndetse umwana akaba yararokowe n’inzego z’umutekano ubwo zinjiraga mu bitaro zikagwa gitumo ababyeyi be bari bacuze umugambi wo kumwikenuza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.