Indorerezi za ICGLR zemeza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza



Mu Rwanda hateraniye indorerezi ziturutse mu bihugu bitandukanye, aho zemeza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza ndetse ko itanga Icyizere ko azagenda neza.

Ni indorerezi zihagarariye ihuriro ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko mu Muryango Uhuza Ibihugo bya Afurika y’Ibiyaga bigari, ICGLR, mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Izi ndorerezi zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru zitangaza ko zemerewe gukurikirana ibikorwa byose bigendanye n’aya matora zihamya ko imyitegura yayo yagenze neza.

Ni itsinda ry’Indorerezi rigizwe n’abadepite n’abasenateri bose hamwe 25, rikaba rikuriwe na Hon. Moses Frank Moyo.

Moses yavuze ko ibimaze gukorwa mu myiteguro y’aya matora bitanga icyizere ko azagenda neza. Abadepite bahageze mu byumweru bibiri bishize bemeza ko bakiriwe neza cyane.

Mbere y’uko Amatora aba, izi ndorerezi zizabanza kugirana ibiganiro na komisiyo y’Igihugu y’amatora mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.

Taliki 17 Nyakanga 2024, nibwo izi ndorerezi zizatanga uko zakiriye imigendekere y’amatora.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.