Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yanyuzwe n’umuhanzi Ndandambara



Umuhanzi Nsabimana Léonard wamamaye ku izina rya ’Ndandambara’ yasusurukije abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya GenZComedyShow.

Mu ijoro ryakeye nibwo iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali aho cyari cyahawe umwihariko wo kwitegura amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane, cyitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah.

Umuhanzi Ndandambara yaririmbyemo indirimbo ye ’Ndandambara’ yamwitiriwe aho yanejeje abari aho muri icyo gitaramo.

Nyuma yo kuva mu gitaramo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yifashishije amafoto y’uyu muhanzi maze agira icyo atangaza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yavuze ko urubyiruko rw’ u Rwanda rwaraye runezerewe ubwo bari mu gitaramo cy’urwenya.

Yaboneyeho no gutangaza ko uku kwishima kose uru rubyiruko rwari rufite rubikesha Perezida Paul Kagame wubatse umutekano utanyeganyezwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.